Hari abaturage bo mu karere ka Bugesera batuye mu mirenge itarimo sitasiyo za Polisi, basaba kwegerezwa serivisi za Polisi kuko ngo iyo bazikeneye bibasaba gukora ingendo ndende cyangwa bakenera ubutabazi bwihuse ntibabubonere igihe.
Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera ari kuganirira umunyamakuru ikibazo yagize kandi urwego yumva rwari kugimukemurira ni Polisi gusa, nyamara umurenge atuyemo nta sitasiyo yav Polisi iwurangwamo.
Yagize ati “Nk’ubu nishyuye ifatabuguzi ry’amashanyarazi kuva muri Mata ariko kugeza ubu sindabona umuriro, ubwose urumva narega he? Sinzi niba narega kuri polisi iri mu yindi mirenge.”
Uyu muturage kimwe na bagenzi be bagaragaza ko kuba nta polisi ibegereye mu murenge bituma kubona serivisi zayo bigorana, kandi n’igihe baba bakeneye ubutabazi bw’ibanze bw’urwo rwego rw’umutekano ntibabubonere igihe,bagasaba ko bakwegerezwa ibiro cyangwa sitasiyo za Polisi.
Umwe yagize ati “Nk’ubwo Meya akubitwa ihari ako kanya byari kurangira hadaciye igihe bashakisha uwamukubise.”
Undi ati “Byadufasha kurenganurwa, nk’abanabacu baterwa inda z’imburagihe, bakadufasha lutubonera abagabo baduhohotereye abana.”
“Iyo habaye nk’ikibazo bidutwara umwanya kuko uratega, ugasanga ni kure, tugize nka sitasiyo mu murenge nabyo nta kibazo, uwagira ikibazo yaregera hafi.” Umwe mu baturage batuye mu mirenge itabamo sitasiyo ya polisi
Ubuyobozi bw’imirenge itabamo sitasiyo za polisi mu karere ka Bugesera buvuga ko n’ubwo urwo rwego rw’umutekano ntaruri mu mirenge yabo, bagerageza gukorana n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu kwicungira umutekano, gusa bemeza ko byaba byiza nabo bagize polisi hafi yabo.
“Dufite urundi rwego rwunganira akarere, urwego rwa Dasso, ni urwego rero dufatanya narwo buri munsi, ku buryo kugeza iki gihe tuvugananta kibazo kirebana n’icyuho twavuga ngo kirahari kubera ko tudafite statio ya polisi. Gusa iramutse ihari byagira icyo bigabanya.” Rwasa Patrick ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka
Igipolisi cy’u Rwanda cyemera ko hakiri icyuho mu kuba polisi yagera mu mirenge yose kandi ko ari ikibazo kitari mu karere ka Bugesera gusa, kuko kiri hirya no hino mu gihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko biterwa n’amikoro adahagije n’umubare w’abapolisi ukiri muto.
Ni ikibazo CP Kabera yizeza ko kiri munzira yo gukemurwa.
CP Kabera ati “Ikigamijwe ni uko buri murenge ukwiye kuba byibuze ufite sitasiyo ya polisi, kuko umurenge nawo ntabwo ari mutoya! Ariko ibyo nanone bituruka ku bushobozi. Ubushobozi mvuga ni umubare w’Abapolisi. Nk’uko mubizi polisi ihora ikora buri mwaka ishaka abantu binjira mu gipolisi ikabahugura, iyo barangije amahugurwa bahabwa ishingano imibare ikiyongera, amasitasiyo nayo akiyongera. Icyo twakwizeza abo baturage ni uko iyo gahunda ihari kuri buri Karere mu rwego rw’igihugu cyose.”
Mu mirenge igera muri 15 igize Akarere ka Bugesera, imirenge itarenze 7 yonyine niyo ibarizwamo sitasiyo za Polisi.
Igipolisi cy’u Rwanda gisaba abaturage bataregerezwa ibiro bya Polisi gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe.
Tito DUSABIREMA