Rwanda-France: Ubufatanye mu by’ubukungu bizongera ishoramari ry’Abafaransa mu Rwanda

Ibihugu by’u Rwanda n’Ubufaransa byatangaje ko bigiye gushyira imbaraga mu bufatanye mu by’ubukungu, aho byitezwe ko ishoramari ry’Abafaransa riziyongera mu Rwanda.

Ibi byagarutsweho mu Kiganiro Perezida wa Sena y’u Rwanda yagiranye na Ambasaderi w’ubufaransa mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021.

Kuva mu myaka itambutse, ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubufaransa bwagiye bwigaragza cyane muri Politiki,.

Icyakora kuri nshuro ibihugu byombi bigaragaza ko bikwiye gushyira imbaraga mu bufatanye mu by’ubukugu nk’uko byagarutsweho  mu biganiro Perezida wa Sena y’u Rwanda  Dr. Iyamuremye Augustin yagiranye na  Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré.

Ati “Ntabwo ubufatanye ari politiki gusa, bigomba no kujya mu bukungu. Abafaransa rero barashaka gushora imari  mu gihugu cyacu kuko bishimira amategeko meza , bishimira umutekano, ariko yanongeyeho ati iyo umuntu ari I Kigali ashobora no kubona uburyo  bwo kugaragara muri Afurika kuko ubu Kigali yabaye  ikitegererezo.”

Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré,yagaragaje ko urugendo Perezida Emmanuel Macron aheruka kugirira mu Rwanda, rwabaye imbarutso yo kongera kunoza umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa binyuze mubufatanye mu ngeri zinyuranye.

Yagize ati “Murabizi ko hari urugendo rw’amateka Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yagiriye hano mu Rwanda, nyuma yo gushyirwa hanze kwa  Raporo ya Duclert kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi byaduhaye uburyo bwo  kongera kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi binyuze mu bufatanye mu ngenri zinyuranye Politiki, Ubukungu.”

Yongeyeho ko “Hari nk’ibigo binini mu Bufaransa bizashora imari hano by’umwihariko muri Kigali. Ikindi ni ubufatanye bw’inteko nshingamategeko zibihugu byombi, aho twaganiye uko Sena yurwanda yafatanya na Sena y’Ubufaransa.”

Kuri ubu u Rwanda rushima umuhate w’Ubufaransa mu gushaka umubano mushya, kandi ngo byongeye kugaragarira mu butumwa Ambasaderi w’ubufaransa mu Rwanda aheruka gutanga ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Dr. Iyamuremye Augustin Perezida wa Sena y’u Rwanda arakomeza agira ati“Twasomye ukuntu yanditse mu gitabo hariya ku Rwibutso rwa Gisozi yamaze kuhasura, akavuga abikuye ku mutima ukuntu yababajwe n’ibyabaye mu Rwanda kandi akarangiza avuga  ko yishimira kuba ari mu Rwanda kandi akazafatanya n’Abanyarwanda kugira ngo ibyo bakoze bubaka igihugu cyabo bikomeze. Icyo twakimushimiye urabona abifite muri gahunda ye mubyo twaganiriye kongera guhuza  u Rwanda n’Ubufaransa kandi batibagirwa ibyabaye.” 

Kuva Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasura  u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, ibihugu byombi byatangiye kugaragaza ibikorwa bitandukanye, mu rugendo rwo  kurushaho kongera gushimangira umubano mwiza  nyuma y’imyaka  irenga 25 ishize ibihugu bitabanye neza.

Daniel Hakizimana