Akarere ka Nyamagabe kariye indimi ku itunganywa ry’ikimoteri cya Nyabivumu

Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), banze ibisobanuro by’Akarere ka Nyamagabe Ku itunganywa ry’ikimoteri cya Nyabivumu ryatangiye mu mwaka wa 2012, ariko kugeza magingo aya hakaba ntakirakorwa ku mirimo yagombaga gukorwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021, Akarere Ka Nyamagabe ni kamwe mu twahaswe ibibazo ku makosa yaagarajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

Iyi Raporo igaragaza ko haguzwe imashini igomba gufasha gutunganya iki kimoteri ariko kugeza ubu ikaba idakora, Abadepite bakibaza impamvu kuvangura imyanda ibora n’itabora byananiranye muri iki kimoteri, kandi harasohotse amafaranga yagombaga kubikora.

Umwe mu Badepite bagize komisiyo ya PAC ati “Iki kimoteri ibyacyo byarananiranye, hari imashini yaguzwe yo gutunganya imyanda kuva yagurwa ntirakora, yaratwaye amafaranga menshi arenga miliyoni Magana abiri mirongo itatu.”

Undi mudepite yunzemo agira  ati  “Nyakubahwa Meya, turashaka ko uvuga ikintu kimwe cyangwa bibiri mwakoze kuri iki kimoteri mu myaka 2 ishize, ureke kutubwira imishinga muteganya gukora.”

Kuri iki kibazo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure, yageragezaga gusobanurira iyi komisiyo y’abadepite ko hari icyakozwe nubwo batanyurwaga.

Ati “Amakosa yabaye icyo gihe birumvikana kuva mu mwaka wa 2012, twagiye dukomeza tuyakosora, nubwo twari tutarabona igisubizo gifatika ariko tukaba tugitegereje mu mushinga twatangiye wo gutunganya umwanda wo mu musarane ukavamo biogazi cyangwa amakara.”

Nubwo Akarere Ka Nyamagabe kagaragaje ko hari ibyamaze gukorwa, Komisiyo ya PAC yavuze ko atari byo kuko n’ibyakorwaga byasubiye inyuma.

Umwe mu Badepite bagize PAC yagize ati ”Meya buretse gato, ubu tuvuge ngo ikimoteri kimeze gutya? Kubera ko iyo ugereranyije amafoto dufite muri iyi raporo nkayagereranya ahubwo no mu minsi yashize, nabonye njyewe cyarasubiye inyuma ahubwo.”

Nyuma Akarere ka Nyamagabe  kaje kwemera amakosa, maze kiyemeza ko kagiye kuyakosora kakazagaragaza uko byakozwe.

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi ry’inzego z’ibanze, ikurikirana n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prosper Mulindwa, nawe wari witabiriye iri bazwa ry’uturere, yemeye ko bagiye gufasha aka karere iki kibazo kigakemurwa.

Ati “Ibimoteri rero ntabwo ari ikibazo ubwabyo, ahubwo ikibazo ni uburyo tutari twanoza neza inyigo zabyo n’uburyo dutegura uburyo bizakurikiranwa, kuko ari umushinga uba ugomba kuzanamo abikorera. Aha rero ibyo byose bikemurirwa mu igenamigambi riherekejwe n’inyigo nziza. ibibazo byose byagaragajwe twagize tuzandika kandi natwe tugira uko dukorana n’uturere twose tukareba uko ibyo biyemeje gukora byoe ukabyandika hamwe kugira ngo tuzabikurikirane.”

Abadepite bagize PAC batunze agatoki Akarere Ka Nyamagabe mu gushora amafaranga ya leta, mu kubaka ‘Poste de santé’ ariko zikaba zigiye gusenyuka kubera zidakorerwamo.

Ikindi cyateje impaka n’ibikoresho by’amashuri byagiye biburirwa irengero harimo imifuka ya sima 121.

Yvette Umutesi