Ibimaze kugerwaho ni umusaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byombi- Perezida Kagame muri Mozambique

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibimaze kugerwaho n’ingabo ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano mu ntara ya cabo Delgado, ari umusaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byombi, ashimangira ko nubwo hari akandi kazi gasigaye ibimaze kugerwaho bitanga icyizere cy’intsinzi.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kigo cya gisirikare giherereye mu murwa mukuru w’Intara ya Cabo Delgado ari wo Pemba, aho ari kumwe na mugenzi we wa Mozambique Felipe Nyusi.

Ni mu rugendo rw’iminsi 2, Perezida Kagame ari kugirira muri iki gihugu rwatangiye kuri wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique ku kazi keza zimaze gukora mu Ntara ya Cabo Delgado.

Perezida Paul Kagame yabwiye ingabo z’u Rwanda ko nyuma yo kubohora agace kari karigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba, hakurikiyeho urugamba rwo kukarinda no kongera kukubaka bundi bushya.

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi na we yashimiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, agaragaza ko abatuye Mozambique bashima u Rwanda ku bw’umusanzu warwo mu kugarura amahoro iwabo.

AMAFOTO