Afghanistan: Abatalibani bategetse abagabo kudaconga ubwanwa

Abatalibani babujije abogoshi (aba-coiffeurs) bo mu ntara ya Helmand mu majyepfo ya Afghanistan kogosha cyangwa guconga ubwanwa, bavuga ko binyuranyije n’uko bo bafata amategeko ya kisilamu.

Umuntu wese uzabirengaho azahanwa, nk’uko polisi y’abatalibani igenzura iby’idini ibivuga.

Abogoshi bamwe bo mu murwa mukuru Kabul bavuze ko na bo bahawe ayo mategeko.

Ayo mategeko aca amarenga y’uko uyu mutwe w’abatalibani wasubiye mu bihe by’amategeko akarishye yaranze igihe cya mbere wari ku butegetsi, nubwo wari wasezeranyije gushyiraho leta irimo kwigengesera kurushaho.

Mu itangazo polisi y’abatalibani yamanitswe ahogosherwa abantu mu ntara ya Helmand, bavuze ko abogosha bagomba gukurikiza amategeko ya Sharia mu kogosha umusatsi n’ubwanwa.

BBC yanditse ko iryo tangazo, rigira riti “Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubyinubira”.

Bwa mbere ubwo aba Talibani  bari ku butegetsi muri Afghanistan kuva mu 1996 kugeza mu 2001, aba bagendera ku mahame akaze yiyitirira Islam bari baraciye inyogosho zigaragaza kwirekura no gukwega abantu, ari na ko bashimangira ko abagabo batereka ubwanwa.

Ariko kuva icyo gihe, inyogosho yo kumaraho ubwanwa yagiye isakara ndetse n’abagabo benshi b’Abanya-Afghanistan bayoboka za ‘salons’ kwishyiraho inyogosho zigezweho.