RwandAir yatangiye gukorera ingendo i Lubumbashi

Ku nshuro ya Mbere isosiyete y’ubwikorezi ya RwandAir  yatangije ingendo  zerekeza i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo(RDC), kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021.

Ni ingendo izajya ikora inshuro 2 mu cyumweru, kuwa Mbere no kuwa Gatatu, aho indege zo mu bwoko bwa Bombardier CRJ zizajya zihaguruka i Kigali saa yine n’iminota 10, zikagera i Lubumbashi Saa Sita n’iminota 10.

Ingendo zituruka i Lubumbashi zigaruka i Kigali, zizajya zitangira Saa Kumi n’imwe, zihagere Saa Moya z’umugoroba.

Biteganyijwe kandi ko tariki ya 15 Ukwakira 2021, izatangira ingendo zereka i Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ukaba utuwe n’abaturage basaga miliyoni.

Minisitiri wungirije ushinzwe ubwikorezimuri RDC, Marc Ekila Likombo, yabwiye itangazamakuru rya Leta, ko kwagura ingendo kwa RwandAir muri RDC bishimangira umuhate w’abakuru b’ibihugu byombi wo kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.

Tariki 13 Nzeri 2021, Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yari yabwiye itangazamakuru ko ibi byerekezo bishya bigamije gufasha abagenzi hagati y’impande zombi, ndetse no kongera ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.