Ku nyungu za rubanda Denis Kadima ahabwe kuyobora CENI-Ubusesenguzi
Ubusesenguzi bw’ikinyamakuru Politico bugaragaza ko amadini n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakwiye kwemera Denis Kadima ku mwanya wa perezida wa komisiyo yigenga y’amatora, byakwanga bakemera ko imvururu zizaduka mu gihugu kuko amatora atazabera igihe.
Kugera ubu kiliziya Gatulika n’abaporoso ntibaremera iri zina Denis Kadima ryatanzwe n’amadini 5 arimo aba Kimbangu.
Kiliziya ivuga ko uyu mugabo asanzwe ari umuhanga ariko utagira indangagaciro, bagasanga nta bunyangamugayo afite bwo kuba perezida wa komisiyo y’amatora izategura amatora ya 2023.
Ikinyamakuru Politico kibona ko kumwanga bizatinza amatora kandi kutinda kwayo kukazagira inkurikizi mbi zirimo imvururu.
Uyu mugabo ashinjwa ko abogamiye ku butegetsi buriho, ariko ukurikije ijambo afite ngo kutamwemeza nyamara hasigaye imyaka 2 ni ugukurura umwuka mubi mu gihugu igihe atabera igihe.
Mu madini 8 yahawe inshingano zo kurambagiza uzaba perezida wa komisoyo y’amatora, amadini 6 yaramwemeje, abagatulika n’abaporoso nibo bifashe.
Iki kinyamakuru gisanga aya madini 2 yamwanze nubwo akomeye bwose, ari gukina atinza umukino ku ikipe yamaze gutsindwa, bagasanga icyaruta ari ukumwemeza ubuzima bugakomeza muri 2023.