Dr Pierre Damien Habumuremyi umaze umwaka urenga afungiye muri gereza mu Rwanda, yagaragaje ko yabonye ko hariyo ingengabitekerezo ya jenoside,asaba igihugu kuhibuka kuko ukuri kuri muri rubanda gutandukanye n’ibibera mu magereza.
Habumuremyi wabaye mu myanya myinshi ikomeye mu buyobozi bw’igihugu kugera ku mwanya wa ministry w’intebe, yabitangaje mu ihuriro ry’Umuryango Unity Club, ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021.
Unity Club Intwararumuri ni umuryango uhuza abagize guverinoma,abafasha babo n’abayihozemo ugamije kwigisha igihugu imyifatire ndangabupfura, no gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Kuri iyi nshuro uyu muryango watangijwe na nyakubahwa Jeannette Kagame madame wa perezida wa repubulika y’u Rwanda mu 1996.
Ni ihuriro rya mbere Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yitabiriye nyuma y’igihe gisaga umwaka afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, akaza kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Uyu munyapolitiki wanditse ibitabo kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, yabwiye abari muri iri huriro riyobowe na madame Jeannette Kagame ko gereza nazo zikwiye kwitabwaho kuko naho ari mu Rwanda.
Dr. Habumuremyi yavuze ko muri gereza zo mu Rwanda hafungiye ababarirwa mu bihumbi 100, kandi hari ababashamikiyeho bagera ku 10 kuri buri muntu, bityo ko nibura umuryango wa gereza ushobora kuba uhuje abantu babarirwa muri miliyoni y’Abanyarwanda.
Agira ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko imbaraga turimo gushyiramo hano hanze zikwiye no gushyirwa mu magereza kuko u Rwanda ni igihugu kimwe, abantu bakwiye kuba bagendera umujyo umwe kuko ukuri guhari ni uko nk’Intwararumuri, mvuyeyo maze kubakorera igitabo cy’amapaji 400 ku burere mboneragihugu, ariko imbaraga dushyiramo hanze aha tuzishyire no mu magereza”.
Avuga ku bushakashatsi bwakozwe ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, yagaragaje ko bishoboka ko ababukoze batageze muri za gereza ngo bamenye uko bihagaze, kandi na ho ari mu Rwanda, bafite ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikubiye mu byiciro bitanu.
Icyiciro cya mbere yagaragaje ni icy’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu matorero ari muri gereza ku buryo bishoboka ko no mu matorero yo hanze ihari, yagaragaje kandi ko hari ababyeyi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bashobora gushyira mu bana babo.
Hari kandi abana bafite ingengabitekerezo ya Jenoside aho bagaragaza ko batishimiye ubuzima babayemo, bitwaje ko bakomoka mu miryango ikomeye irimo n’iy’abasirikare.
Ikindi ngo hari abarokotse na bo bagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, aho badatinya no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ngo bavuga amagambo nk’ay’interahamwe.
Dr. Habumuremyi kandi avuga ko hari abantu bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakayivanga n’ibyo bita ubuhanuzi, ibyo byose ngo bikaba biteye impungenge igihe ubuzima bw’abo bantu bwakomeza kurangwamo ingengabitekerezo, akifuza ko hasyirwa imbaraga nyinshi mu kubasanga no kubigisha kugira ngo bagendane n’abandi Banyarwanda.
Ubushakashatsi k’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwakozwe muri 2015, bwerekanye ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari ku kigero cya 92.5%, mu gihe mu 2020 igipimo cyari 94.7%.
Dr Habumuremyi yavuze ko yibwira ko ubushakashatsi butageze mu magereza, ko wenda ababukoze bafite ahantu bagarukiye.
Yasabye ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu kwigisha ibijyanye n’uburere mboneragihugu muri za gereza, anahishura ko izo nyigisho zari zirimo gutangwa ndetse yasize yanditse igitabo cy’uburere mboneragihugu cy’amapaji hafi 400.
Yakomeje ati “Twari dukwiye gukomeza gushyiramo izo mbaraga hanze hano, ariko no muri gereza hagashyirwa imbaraga kugira ngo tugendere ku mujyo umwe.”
Mu mwaka wa 2010, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari kuri 82.3%.
Ibipimo biheruka byatangajwe ku wa 22 Mata 2021 na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge – ubu ntikibaho ahubwo inshingano zayo zahawe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu.
Kugeza ubu inyandiko nyinshi zikomeza kugaragazwamo ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane izandikirwa mu mahanga ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, YouTube n’ahandi.
Twahirwa Alphonse
@Twahirwalpha