Urubyiruko rukerensa amatora mu nzego z’ibanze rwakebuwe

Hari Imiryango itari iya leta iharanira imiyoborere myiza igizwemo uruhare n’urubyiruko, ivuga ko itewe impungenge n’abakiri bato bakomeje kwigira ntibindeba muri gahunda z’amatora y’inzego z’ibanze ari kuba muri iki gihe.

Tariki ya 16 na 17 Ukwakira 2021, mu Rwanda hatangiye amatora y’inzego z’ibanze  mu cyiciro kibanza.

Hari hagamijwe guhitamo komite itora mu masibo izakomeza no ku rwego rw’Umudugudu.

Ni umurimo ugoye mu yindi kubona urubyiruko rusobanukiwe iby’ayo matora ukurikije ibyo aba bo mu murenge wa Gahanga bayasubijeho, ni abakiri bato bari hagati y’imyaka 18 na 23.

Umwe yagize ati“Urebye ni amatora y’inzego z’ibanze mu mirenge, mu midugudu ndakeka ari uko bimeze.”

Mugenzi we ati “Batoraga abashinzwe ibintu by’ibanze kuri Covid-19.”

Itangazamakuru rya Flash ryabajije bamwe muri aba niba nibura barigeze bagira igitekerezo cyo kwiyamamaza ngo bayobore Isibo cyangwa Umudugudu, basubiza ko baseta ibirenge kubera ko izo nzego z’imitegekere abazikoramo bakora badategereje igihembo.

Umwe yagize ati “Ntabwo nayobora! Nonese ubwo natungwa n’iki? Najya inyuma y’abantu nta kintu ndibubone njyewe?!.”

Mugenzi we ati “Kuyobora bisaba wenda nk’agashimwe runaka babyita insimburamubyizi.”

Kuba urubyiruko ruri kugenda biguruntege mu matora y’inzego z’ibanze byanabonywe n’abakuze bayitabiriye tariki ya 16 na 17 Ukwakira 2021.

Aba barashimangira ibi bakurikije ikigero cy’imyaka y’abari bitabiriye amatora.

Umwe yagize ati“Cyane cyane urubyiruko ntabwo rwari ruhari.”

Kutitabira uko bikwiye amatora y’inzego z’ibanze ku rubyiruko byanabonywe n’imiryango itari iya leta iharanira imiyoborere myiza.

Niyibigira Come ni umuyobozi w’umuryango wimakaza imiyoborere myiza n’iterambere ry’urubyiruko.

Ati “Wumva ko hakiri icyuho gikabije. Usanga rero n’igihe cy’amatora ni ukuvuga ngo abandi bajya gutora urubyiruko rwibereye mu rugo rwiryamiye.”

Imiryango itari iya leta iharanira imiyoborere myiza n’iterambere ry’urubyiruko isanga hatagize igikorwa ngo abakiri bato bagire inyota yo kugira uruhare mu buyobozi, hashobora kuzagaragara icyuho mu kugira amaraso mashya mu mitegekere y’inzego z’ibanze.

Niyibigira Come niwe ukomeza agira ati “Iyo ureze abana ukabona no mu nshingano zawe za buri munsi cyangwa se mu miyoborere y’umuryango, ubwabo nta muntu ushobora guha inkoni wenda ngo ayobore, icyo kiba ari ikibazo gikomeye…tugomba kwibaza tuti ni iki twakora?”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo ivuga ko iri kongera ubukanguramba mu bakiri bato, bugamije kubashishikariza kugira umuco w’ubukorerabushake by’umwihariko mu nzego z’ibanze.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe ubukangurambaga n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake Kubana Richard ati “Turashaka ko umuco w’ubukorerabushake uzamuka mu banyarwanda muri rusange, ariko cyane cyane mu rubyiruko.”

Mu matora y’inzego z’ibanze akomeje kuba hateganijwemo n’icyiciro cyihariye cy’urubyiruko ruzahagarira abandi mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’umudugudu.

Abazatorwa ku rwego rw’umudugudu, utugari, Umurenge n’uturere bazayobora manda y’imyaka itanu.

Tito DUSABIREMA