Urugendo ruracyari rurerure mu kubahiriza amasezerano ya Montreal

U Rwanda rushimwa intambwe rwateye mu kubahiriza amasezerano ya Montreal amaze imyaka 5 avugururiwe i Kigali.

Tarikiya 15 ukwakira 2016 i Kigali hateraniye inama ya 28 yahuje abayobozi batandukanye bigaga ku masezerano ya Montreal, agenga ikorwa n’ikoreshwa ry’ibinyabutabire birenga 100 bizwi nka hydrofluorocarbons (HFCs) bikorwa na muntu, bivugwaho kwangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

 Icyo gihe hagaragajwe ko Gas (soma Gaze) ikoreshwa n’ibyuma bikonjesha izamura ibyuka byongera ubushyuhe mu kirere.

Iyo nama yasojwe amasezerano ya Montreal avuguruwe, maze ibihugu byiyemeza gukaza ingamba zo kugabanya ibyo byuka.

Perezida Paul Kagame wari witabiriye iyi nama isoza mu myaka 5 ishize, yari yavuze ko amasezerano ya montreal yakijije akuyunguruzo k’izuba anagaragaza ko aya masezerano akomeje kubahirizwa, Isi yarushaho kugira ikirere kinogeye buri wese.

Yagize ati “Ikinyejana gishize, ibikorwa bya muntu byangije akayunguruzo k’imirasire y’izuba, ariko uyu munsi turashima cyane amasezerano ya Montreal kuko akayunguruzo kari gukira. Ntabwo isi yigeze ikena ahubwo imibereho yabutuye isi yabaye myiza.”

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc avuga ko kuva aya masezerano yasinywa, u Rwanda rwagerageje gushyira mu bikorwa icyo avuga ariko ngo urugendo ruracyari rurerure.

Yagize ati “Mubyukuri rero aho u Rwanda rugeze ni heza ariko ntituragera aho twishimira, kuko tugomba gukomeza kugabanya ikoreshwa ry’ibyuma bikoresha bene iriya myuka yangiza akayunguruzo k’izuba, ku buryo mu myaka iri mbere mu mpera z’iki kinyejana tuzaba tuvuga ko nta carbon izaba iri mu byo dukoresha byose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bushinzwe akayunguruzo k’imirasire y’izuba mu muryango w’abibumbye, Megumi Seki ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubahiriza amasezerano ya Kigali, ariko agasaba ibihugu bigera kuri 71 bitarasinya aya masezerano gusinya nk’uruhare rwabo mu kurinda Isi ubushyuhe bukabije.

Megumi Seki yagize ati “Kuri uno munsi rero twizihizaho imyaka itanu ishize amasezerano ya Kigali asinywe, reka dusabe ibihugu 71 bitarasinya aya masezerano kuyasinya, kugira ngo turusheho kurinda akayunguruzo k’izuba no kurushaho gukaza ingamba zo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.”                                                     

Guhagarika ikinyabutabire cya HFC binyuze mu masezerano ya Kigali, byitezweho kugabanya imyuka yongera ubushyuhe mu kirere ingana na toni zisaga miliyoni 105 z’imyuka ya CO2, bikagira uruhare mu kugabanya dogere selisius 0.4 ku gipimo cy’ubushyuhe bw’Isi.

Kugeza ubu ibihugu 127 nibyo bimaze gushyira umukono kuri aya masezerano.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad