Hari bamwe mu badepite basaba Minisiteri y’Ubutabera gusobanura impamvu hari abafunzwe mu magereza atandukanye mu gihe kirenze umwaka, bataragezwa imbere y’ubutabera.
Amategeko u Rwanda rugenderaho kimwe n’ibindi bihugu ku mategeko n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, abakekwaho ibyaha bakwiye gukurikiranwa badafunze cyeretse iyo biri ngombwa koko, kandi bishingiye ku mpamvu ziteganywa mu ngingo ya 66 y’itegeko rigena imiburanishirize y’inshinjabyaha mu Rwanda.
Ibi ariko hari bamwe mu Badepite bavuga ko atariko bikorwa, kuko iyo basuye mu magereza atandukanye basanga hari abafunze umwaka urenga, nyamara bataragezwa imbere y’ubutabera.
Depite Nyirahirwa Venelanda yagize ati “Nk’urugero muri gereza ya Nsinda hari abantu bamara umwaka urenga bataragezwa imbere y’ubutabera. Barabitumenyesha, ukaba wakwibaza ngo hamwe naza serivisi zose zegerejwe gereza hirya no hino mu gihugu bikora bite kugira ngo umuntu amare umwaka ataragezwa imbere y’ubutabera? kandi leta y’u Rwanda iba yarateganyije ibyangombwa byose kugira ngo bikorwe?”
Akomeza agira ati “Nagira ngo mvuge rero ko hariho gahunda nziza, hariho amategeko meza, ariko harebwe ishyirwa mu bikorwa kandi koko abantu bajye bahabwa ibyo bemererwa n’amategeko.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyita ku Iyubahirizwa ry’Amategeko mu Rwanda ( (CERULAR) Mudakikwa John, avuga ko ibi biba birimo kutubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu, ariko ko bigira n’ingaruka ku gihugu zirimo ubucucike mu magereza no gutakaza ibitunga abo bantu kandi bakabaye bibeshaho.
Ati “Birumvikana rero kuba umuntu yafungwa igihe kirekire nk’icyo ataragezwa imbere y’ubutabera, bigira ingaruka zitandukanye no kuri uwo muntu. Aha twavuga ko ari intandaro y’akarengane gakozwe kandi gakozwe n’inzego z’ubutabera. Mu gihe umuntu afunzwe by’agatenganyo akazagirwa umwere nyuma y’igihe kirekire, Cyangwa akazahanishwa igifungo kiri munsi y’icyo amaze afunzwe, ibyo bitera akarengane ku muntu uba ufunzwe gutyo. Ariko nanone bimugiraho ingaruka zirimo ihungabana, igihombo mu bukungu kuri we n’umuryango we tutirengagije na leta itakaza amafaranga menshi kuba yamutunga ari muri gereza.”
Ubwo Minisiteri y’Ubutabera yitabaga inteko ishingamateko ngo ibazwe ku mushinga w’itegeko wigorora mu minsi ishize, yagaragaje ko iki kibazo cyashyiriweho umurongo wo gukoresha ikoranabuhanga mu gufasha abafunze kugezwa imbere y’ubutabera, ariko ko niba itanozwa neza bagiye kubikirukirana.
Madame Solina Nyirahabimana ati “Icyo twiringiye mu bafunzwe, abari mu magororero atandukanye ni uko nk’abanyamategeko babafasha. Abarimo ahubwo navuga ko ari amahirwe yo gufashwa nabo banyamategeko kureba uko bakoresha sisiteme (system) ya AIESMS yacu, kurusha wenda abo hanze bagomba kujya mu nzu zicururizwamo interineti ‘cyber suber café’ kuko bo babibona ku buntu. Ariko nk’uko mwabivuze ubutabera butinze buba butemewe cyangwa budakwiriye.”
Mu rwego rw’amategeko kuba hari uwafungwa igihe kirenze iminsi 30 ataragezwa imbere y’ubutabera binyuranyije n’ingingo ya 79 y’imiburanishirize nshinjabyaha.
Iyi ngingo ivuga ko iminsi 30 ishobora kongerwa ku byaha byoroheje ariko ntibirenge amezi 3, naho ku byaha by’ubugome ntibirenze amezi 6.
Iri tegeko rivuga ko iyo ibyo bihe birangiye dosiye idashyikirijwe urukiko, ufunzwe by’agateganyo arekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Inteko ishingamateko y’u Rwanda isanga ibi bikwiriye kubahirizwa ntibishyire mu mwanya mubi igihugu, kandi harashyizweho abagomba gukurikirana ko byuharizwa nk’uko amategeko abiteganya.
Yvette Umutesi