Minisitiri Habyarimana yabuze icyo asubiza ku mpamvu Gahunda Uruganda Iwacu yatangiye nta nyigo

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yemeye ko yagize amakosa y’uburangare mu micungire y’inganda 6 zubatswe hirya no hino  mu turere muri Gahunda yiswe Uruganda Iwacu. yashyizweho muri 2013 mu rwego rwo kuzamurira ubushobozi  inganda nto n’iziciriritse.

Minisitiri muri iyo minisiteri  Beata Habyarimana kuri uyu wa kabiri yahamagajwe n’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ngo atange ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu micungire y’izo nganda bigashora leta mu bihombo.

Izo nganda  leta yashoyemo  miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda zose zagaragayemo amakosa ariko zigahurira ku kutagira inyigo no gutumiza imashini n’ibikoresho bitajyane n’ibyo izo nganda zagenewe gukora.

Uretse kuzamurira ubushobozi  inganda nto n’iziciriritse Gahunda y’Uruganda Iwacu yashyizweho kugira ngo ifashe  gutunganya umusaruro w’ibikomoka mu gihugu no no gutera ingabo mu bitugu  amakoperative y’abahinzi kubona isoko ry’umusaruro wabo.

Uturere dutandatu aritwo Nyabihu, Burera, Nyanza, Gatsibo, Rutsiro na Rwamagana,twahise  twubakwamo inganda ziganjemo izitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi hakurijijwe umwihariko wa buri karere ni gahunda yashowemo   asaga  Frw 4,113,153,858.

Nyamara muri izo nganda nta na rumwe rudafite inenge ishingiye ku micungire mibi y’umutungo ariko zose zikagira icyita rusange cyo gutangira nta nyigo no gutumizaho imashini n’ibikoresho bitujuje ubuziranenge hakaba n’aho hari ahatumijwe ibihabanye n’ibyo izo nganda zashyiriweho gukora.Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Madamu Beata Habyarimana yabyemereye abadepite.

Ati”Ariko hari amakosa rusange twemera ko yakozwe, aya mbere ni ayo kutagira inyigo,biragoye kugira ngo umuntu agire aho agana atabanje kwerekana icyerekezo afite bityo rero kutagira inyigo ni ikintu cyabaye rusange ku nganda zose,Ikindi cyabaye rusange navuga hose ni uburyo bwo kugura,kwakira ibikoresho ama mashini..”

Hari abadepite babajije Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda  impamvu izo nganda hafi ya zose zatangiye nta nyigo zakozwe n’icyakorewe abagize uruhare mu gutuma umutungo leta yashoye muri izo nganda utikira.

Depite Karemera Francis ati”Kuri Nyanza Ceramic CPC birumvikana bavuze ngo n’umukozi yarirukanywe ava mu bakozi ba leta ku zindi nganda ho ko batatubwiye icyo bakoreye abo bakozi?”

Mugenzi we Depite Uwanyirigira Gloriose ati”bahinduye ubuyobozi bw’uruganda,bakora igenamigambi rirambye,bashyizeho n’amatsinda y’abakozi,ariko mu byukuri ntabwo twagaragarijwe abagize uruhare muri iki gihombo uko byagenze”

Depite Nyabyenda Damien we yabajije impamvu inganda zatangiye nta nyigo.

Ati”Twagira ngo nyakubahwa Minisitiri atubwire kuberi iki ziriya nganda zatangiye nta nyigo ikozwe?”

Minisitiri Beata Habyarimana yemereye abadepite ko minisitiri ayoboye n’ibigo biyishamikiyeho byari bifite mu nshingano imicungire y’izi nganda bakoze amakosa y’uburangare.

Ati”Mu by’ukuri tumaze kubona ibibazo bitandukanye byabaye muri iyi gahunda ya Inganda iwacu kandi bigaragara ko nka MINICOM na NIRDA tubifitemo uruhare runini rw’uburangare, twarebye ngo ni iki cyakorwa ngo ibihari biramirwe,bizahurwe…”

Abajijwe impamvu izi nganda zatangiye ariko nta nyigo Minisitiri Beata ibi yabiburiye igisubizo.

Yagize ati”Nta gisobanuro mfite ariko niko bimeze,niko byagenze”

Igenzura ry’imbitse  ryakozwe na Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutngo bya leta mu badepite yanagaraje Icyuho mu mikoranire hagati ya MINICOM, MINAGRI n’Uturere mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Uruganda Iwacu, byatumye iyo gahunda itagera  ku ntego yari yashyiriweho. Ibi bigaragazwa no kuba MINAGRI itarashyizwe mu bafatanyabikorwa b’iyi gahunda kandi byinshi mu bikenewe by’ibanze ari umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi no kuba nta ruhare rw’Uturere rugaragara mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Tito DUSABIREMA