King James agiye gutangiza umushinga uzafasha abanyempano no kugurisha album z’abahanzi

Ruhumuriza James wamamaye nka King James agiye gutangiza urubuga yise ‘Zana Talent’ rugamije gufasha abantu batandukanye mu myidagaduro bakizamuka ndetse rugurirwaho album z’abahanzi.

Umuhanzi King James yafashwe n'inzego z'umutekano yitiranyijwe  n'umutekamutwe wamwiyitiriye – Rwandanews24

Ni urubuga ateganya kuzana mu minsi iri imbere ndetse azamurikiraho album ye nshya izajya hanze mu minsi iri imbere ataramenyera neza itariki.

Yagize Ati “Zana Talent izaba ari urubuga rwo kugurishirizaho umuziki no kuzana impano nshya zikabona ahantu bashobora gushyira ibihangano byabo ku buryo n’umuntu uhasuye yaba azi ko agiye kureba impano nshya yaba abaririmba abashushanya, abakora filime ngufi, abanyarwenya n’izindi mpano. Ikindi tuzajya tugurishirizaho album z’abantu.”

Yavuze ko abantu benshi bakunze kumusaba ubufasha akaba yaragerageje gutekereza ikintu yakora ku buryo bose yabagereraho icyarimwe, ntafashe umwe umwe.

KING JAMES on Twitter: "#ubushoboziAlbum M&M wedding..!  https://t.co/eXS5nLeUE6" / Twitter

Nko kugurisha album, umuhanzi niwe uzajya ahitamo igiciro cyayo. Album ya King James izasohoka mu buryo bw’amajwi nijyaho izaba igura 5 000 Frw.

Uru rubuga ruzajya rujyaho amashusho, amajwi ndetse n’amashusho aherekejwe n’amagambo [Lyric Video].

King James ari kwitegura kumurika album ye ya karindwi yise ‘Ubushobozi’. Ateganya ko izaba iriho indirimbo zirenga 10 ndetse hari n’izagiye hanze zirimo iyo yakoranye na Ariel Wayz bise ‘Ndagukumbuye’ na ‘Ubudahwema’ aheruka gushyira hanze.