Massamba Intore yateguye igitaramo kizagaragaramo udushya gusa

Massamba Intore agiye gukora igitaramo cyo gusoza ukwezi ko “Gukunda Igihugu”, kizabera muri Romantic Garden ku Gisozi ku wa 29 Ukwakira 2021.

Ubuhanzi bwuzuye ubuhanga ni bwo bw'u Rwanda - Inyarwanda.com

Ni igitaramo Massamba Intore avuga ko kizagaragaramo udushya dutandukanye, turimo n’ikinamico ‘Ijana rya Bisangwa’.

Yagize ati “Urabona turacyari mu kwezi k’Ukwakira, tariki 1 buri wese arabizi ko ariwo munsi wo gukunda Igihugu, uku kwezi rero ntabwo kwari kurangira tudateguriye abakunzi b’umuziki igitaramo nk’iki.”

Muri iki gitaramo, uretse abazakina ikinamico ‘Ijana rya Bisangwa’, Massamba yiyambaje itsinda Gakondo asanzwe anabarizwamo n’Ibihame by’Imana nk’abataramyi bazacyitabira.

Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira saa Moya z’ijoro kugeza saa Yine z’ijoro, bizaba bisaba ibihumbi 20 Frw ku muntu umwe ndetse akazahabwa icyo kunywa cy’ikaze.