Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko yiteguye gufatanya n’ihuriro ry’Abahinzi bo ku mugabane wa Afurika (PAFO) mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibiribwa bidahagije.
Ibi byagarutsweho ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine, yafunguraga ku mugaragaro inama ihuriza hamwe abagize inama y’ubutegetsi ya PAFO baturutse hirya no hino mu bihugu bya Afurika, bateraniye hano mu Rwanda kugira ngo baganire ku bibazo bijyanye n’imibereho myiza ya Afurika mu bijyanye n’umusaruro w’ibiribwa.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Geraldine yavuze ko u Rwanda ruzafatanya na PAFO mu guteza imbere abahinzi, hagamijwe kubaka ejo hazaza hazira ikibazo cy’ibiribwa bidahagije muri Afurika.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gufatanya na PAFO mu gutera inkunga abahinzi; Twese hamwe, dushobora gufatanya mu kubaka ejo hazaza heza h’Afurika kandi tukagera ku ntego yo kurwanya ikibazo cy’ibiribwa bidahagije.”
Minitiri Dr. Mukeshimana Geraldine yagaragaje ko leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga hagamijwe kugabanya ikibazo cy’umusaruro mucye, kwangirika kw’ibidukikije no gutakaza urusobe rw’ibinyabuzima mu buhinzi.
Leta y’u Rwanda ivuga ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ibintu bitandukanye, ariko urwego rw’ubuhinzi rwakomeje kuba inkingi y’ubukungu bw’igihugu, aho mu mwaka ushize wa 2020 uru rwego rwabaye urwa kabiri mu kwinjiriza igihugu ku kigero cya 26% .
Ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga bingana na 31%.
Minitiri Dr. Mukeshimana Geraldine yagaragaje ko ntawakwirengagiza uruhare rw’abahinzi mu mibereho myiza y’abaturage.
Ati “Ntitwavuga imibereho myiza y’abaturage twirengangije abahinzi. Muri afurika, ubuhinzi bufite uruhare runini mu iterambere ry’ibihugu, kandi bitanga amafaranga ku baturage barenga 70% bakora muri uru rwego n’ubucuruzi bw’umusaruro no kuwongerera agaciro.”
Minitiri Dr. Mukeshimana yahamagariye abitabiriye iri huriro kujya bafata igihe, bagasura abahinzi bari mu bice by’icyaro mu rwego rwo kungurana ibitekerezo.
Kugeza ubu abagera kuri 35% bafite ikibazo cy’ibiribwa ku Isi yose bari muri Afurika.
Ikibazo cy’umusaruro mucye mu by’ubuhinzi ni cyo kigaragazwa nk’igikomeye mu bindi kuko abahanga mu by’ubuhinzi bemeza ko kiri inyuma y’inzara ku basaga miliyoni 800 hirya no hino ku Isi, ndetse abandi basaga miriyari 2 bakaba batabona ibiryo bakeneye kugira ngo babeho.
Umugane w’Afurika uri mu yibasiwe bikomeye n’ibura ry’ibiribwa, nyamara wihariye 60% by’ubutaka bwose bwo guhingaho ku Isi.
Mu mwaka wa 2019 Afurika yari ifite ibihugu 31 ku bihugu 50 byugarijwe n’inzara ku Isi.
Ihuriro ry’abahinzi bo muri Afurika (PAFO) rihuza abahinzi barenga miliyoni 80 baturuka mu mashyirahamwe y’abahinzi arenga 70 yo mu bihugu bigera kuri 50 byo kuri uyu mugabane.
AMAFOTO