AU na EU byasabwe gukorana bya hafi ku bw’ineza y’ahazaza h’Afurika n’u Burayi

Abahagarariye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe n’uwibihugu by’u Burayi mu nama yo ku rwego rw’abaminisitri ihuza iyo miryango  iri kubera i Kigali baravuga ko Afurika n’u Burayi bikwiye kongera imbaraga mu mikoranire ku bw’ahazaza h’imigabane yombi  n’ah’isi yose muri rusange.

Ku munsi wa mbere w’iyo nama y’iminsi 2 abatekinisiye ku mpande zombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zizafatwaho umwanzuro n’inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu binyamiryango by’iyo miryango yombi iterana kuri uyu wa kabiri tariki 26 Ukwakira.

Ibiganiro by’abo batekinisiye baturutse mu bihugu binyamuryango by’Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi byabereye mu muhezo ariko ingingo z’ingenzi ziganirwaho zo zari zizwi.

Kuzahura ubukungu bwazahajwe COVID19 ni ingingo iza ku isonga muziganirwaho ariko  n’ibibazo cy’abimukira biganjemo abaturuka muri Afurika bashaka kujya i Burayi mu buryo butemewe n’amategeko, intambara n’amakimbirane, ibibazo by’imiyoborere, imihindagurikire y’ikirere nabyo birashakirwa umuti.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Clémentine Mukeka asanga kugira ngo ibyo biganiro bitange umusaruro byitezweho, bisaba ko ababyitabiriye basasa inzobe kandi impaka zigibwa zikaganisha ku gushaka ibisubizo.

Ati “Tugomba kuba abanyakuri kuri izo ngingo, kandi tukagira ibiganiro bishobora gutanga ibisubizo. Ndizera mu by’ukuri ko niba Afurika n’u Burayi bunze ubumwe kugira ngo bahangane n’ibibazo bafite mu buryo bufatika kandi bwanyabwo, twaba tubaye intangarugero mu bindi bice by’isi bisigaye.”

Dr. Monique Nsanzabaganwa  Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe asanga muri iki gihe aribwo Afurika ikeneye kurushaho abafatanyabikorwa bayo kugira ngo ishobore kwigobotora ingaruka za Covid-19  no gusana ibyo yangije. Madamu Nsanzabaganwa ariko yavuze Afurika nayo yiteguye gutanga umusanzu wayo.

Ati “Bizasaba ko Afurika ihabwa  ubufasha bwose bushoboka buturutse ku bafatanyabikorwa bayo ba hafi kugira ngo yongere ibyutse umutwe, kandi ikongera kubaka neza ibyangijwe n’icyorezo cya Covid-19, Afurika kandi nayo yiteguye gutanga umusanzu wayo mu gushyiraho uburyo bwiza kandi burambye bw’uburumbuke mu by’ubukungu kuri bose.”

Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi urizeza ko imyanzuro ihuriweho w’iyi nama yo ku rwego rw’aba minisitiri uyihuza n’Afurika Yunze Ubumwe izaba isubiza ibibazo by’ingenzi ku mpande zombie, Rita LARANJINHA asanzwe ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi bikorerwa hanze yawo akaba anawuhagarariye muri iyi nama, asanga  u Burayi n’Afurika bikwiye kurushaho gukorana bya hafi ku neza y’ahazaza h’imigabane yombi n’isi yose muri rusange.

Ati “Umushinga w’imyanzuro duhuriyeho irasubiza ibibazo by’ingenzi duhuriyeho, uhereye ku gusubiza ku murongo ibyazahajwe na Covid-19, ishoramari mu ikoranabuhanga no kurengera ibidukikije, amahoro n’umutekano by’isi n’imiyoborere ndetse n’ibirebana n’abimukira n’urujya n’uruza. U Burayi n’Afurika bikeneye gukorana bya hafi cyane ku bw’ineza y’ahazaza h’imigabane yombi, Afurika n’u Burayi bifite inshingano zisangiwe zo gushyiraho imirongo migari y’isi ku bw’impinduka nziza”

Ni ku nshuro ya kabiri inama yo ku rwego rw’aba minisitiri ihuza Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe n’uwibihugu by’i Burayi iba nyuma y’aho abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu ku mpande zombi babyanzuye mu mwaka wa 2017.

Iyi nama yakagombye kuba yarabaye mu mpera z’umwaka wa 2020 ariko itambamirwa n’icyorezo cya Covi-19.

Abasaga 500 biganjemo abadiplomate baturutse mu burayi no muri Afurika nibo bagira uruhare muri iyi nama.

Tito DUSABIREMA