Ishyaka Green Party ryirukanye TUYISHIME Jean Deogratious na MUTABAZI Ferdinand ribashinja “ imigambi mibisha y’ubugambanyi bwo gusenya ishyaka, barisenyera mu ryabo bendaga gushinga bavuga ko babiterwamo inkunga n’abo hanze.”
Mu itangazo iri iri shyaka ryashyizweho umukono na Perezida waryo Dr. Frank Habineza ryemeza ko Komite Nyobozi Nshingwabikora y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) yabirukanye nyuma yo kugirwa Inama na Komite Nkemurampaka, kuri uri iki Cyumweru tariki ya24 Ukwakira 2021.
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Green Party, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Ntezimana Jean Claude yabwiye Itangazamakuru rya Flash ko aba bombi birukanywe yavuze ko bazize gushyinga ishyaka bakiri mu rindi shyaka.
Ati “ Ntibigeze basezera mu ishyaka ngo bavuge ko bagiye gushinga irindi shyaka, ahubwo batangiye gahunda yo gushinga ishyaka bakiri mu ishyaka rya ‘Green Party’ noneho batangira kurokirita [kwinjiza mu ishyaka] bamwe mu bachairman b’ishyaka ku rwego rw’intara no ku rwego rw’akarere.”
Tuyishyime Jean Deogratious wirukanwe yari ashinzwe itumanaho muri Green Party mu gihe Mutabazi Ferdinand yari ahagarariye ishyaka mu ntara y’Amajyepfo.
Ubuyobozi bw’iri shyaka buvuga ko aba bombi bashakaga gushinga iri shyaka bafite abaterankunga bo hanze bari kubafasha gutangiza iryo shyaka n’ubwo ngo binyuranyije n’amategeko.
Ntezimana Jean Claude kandi yavuze ko aba bombi hari ibindi byaha bakoze mu bihe byatambutse birimo ubwambuzi, kubera ko ubwo batanganga urutonde rw’abazitabira amatora y’Abadepite, Komisiyo y’igihugu y’amatora yabasabye ko Tuyishime bamukuraho.