RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bateguye imyigaragambyo

Amahuriro y’abanyapolitiki batavuga rumwe na leta na bamwe mu banyamadini batanyuzwe n’uwahawe kuba perezida wa komisoyo y’amatora, bavuze ko bagiye kwegera abaturage bakigaragambya basaba ko iyi komisiyo yakorera mu mucyo kandi ntihindurwe igikoresho cya politiki.

Ibinyamakuru muri Kongo byanditse ko abarimo ihuriro FCC, LAMUKA na bamwe mu banyamadini batanyuzwe no kuba Denis Kadima ufatwa nk’igikoresho cya Perezida uriho kandi ashobora kuzamwibishiriza amajwi mu matora ya 2023.

Ikinyamakuru Politico cyanditse ko aya mahuriro avuga ko agiye guteguza abaturage ko isaha n’isaha bazabonera ko ibikorwa bye bidakwitse bazajya mu muhanda bakamagana iyi komisiyo.

Abanyapolitiki bose batavuga rumwe na Felix Tshisekedi bavuze ko biteguye gukoma mu nkokora imikorere mibi y’iyi kimisiyo cyane ko bavuga ko ibibazo igihugu gifite uyu munsi byaturutse ku kugira komisiyo y’amatora itigenga.