Weekend yari Ubunyunyusi kuri Ariel Wayz na Juno Kizigenza bagaragaye bagendana bahuje urugwiro

Ibi birori byabereye muri Kigali Arena ku wa Gatandatu, tariki 23 Ukwakira 2021. Muri iyi nyubako y’imyidagaduro hari hateraniye abantu barimo ibyamamare ariko by’umwihariko n’abakunzi b’umuziki bari bahawe rugari ku buryo nabo babashije kwinjira bihera ijisho ibi birori ndetse banafatana ifoto n’ibyamamare bakunda.

Kuva mu minsi yashize mbere gato y’uko bahurira mu ndirimbo bise ‘‘Away’’, Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangiye kugaragara cyane mu itangazamakuru bacuditse.

Muri iyo minsi, rimwe na rimwe bajyanaga i Karongi ku mazi kurya ubuzima, mbese badasigana nk’uko abakunzi bagendana agatoki ku kandi.

Aba bombi ku nshuro ya mbere bagaragaye baserukanye bitabiriye igitaramo. Ubwo bajyaga ahabereye igitaramo cya Kiss Summer Awards, bombi bari kumwe ubona akanyamuneza ariko kose.

Juno Kizigenza yari yambaye ipantalo, umupira n’ikote ndetse yambaye ingoferi ipfutse hose no mu maso igaragaza amaso n’umunwa gusa.

Ariel Wayz na Juno Kizigenza bagaragaye bagendana bahuje urugwiro

Ku nshuro ya gatatu Bruce Melodie yegukanye igihembo mu Cyiciro cy’Umuhanzi wakoze cyane mu mpeshyi (Best Summer Artist).

Mu ijambo rye yagize ati “Ndashaka gushimira abantu bose bankunda nta kindi mbaha uretse umuziki Imana yampaye ntawe nyisabye ndetse n’itsinda dukorana. Ndashimira Element, Madebeats n’abandi twakoranye. Iki gikombe ntwaye ndumva nagiha Juno Kizigenza.”

INDIRIMBO BAKORANYE

IBINDI BITARAMO BYABAYE MURI IYI WEEKEND

Nsengiyumva Frncais aka Gisupusupu yamennye amabanga