Uburayi bwiyemeje kuziba icyuho mu kubona inkingo za Covid-19 muri Afurika

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wavuze ko icyuho kiri mu kubona inkingo  za COVID-19 muri Afurika, ugereranije n’uburayi kigomba kugabanuka.

Umunsi wa kabiri w’inama yo ku rwego rw’abaminisitiri ihuza umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, nayo yabereye mu muhezo ariko abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize iyo miryango, nibo bari batahiwe kunononsora ingingo zaganiriweho n’abatekinisiye ku munsi wa mbere w’inama.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta yavuze ko ingingo zari ku murongo w’ibyigwa, zitanga icyizere mu kuvugurura umubano w’amateka w’imigabane yombi.

Ati “Ingingo zo kuganiraho muri iki gitondo ni ingenzi cyane ku hazaza h’umubano wacu, ukeneye kongera gutekerezwaho no kunozwa mu buryo burushijeho kungana ko mpande zombie.”

Afurika n’u Burayi ni imigabane yombi yatewe n’icyorezo cya Covid-19 cyimaze imyaka ibiri irenga kiyogoza Isi, ariko ingaruka zacyo n’uburyo bwo kugihashya byarasumbanye ku migabane yombi.

Bwana Joseph Borrel umuyobozi ushinzwe ubunyi n’amahanga mu muryango w’ibihugu by’iburayi yagaraje ko kuva Covid-19 yatera Isi, u Burayi aribwo bwaje ku isonga mu kurinda abaturage bayo ndetse hanakorwa ibishoboka, ngo bigere ku Isi yose n’ubwo bitagenze uko byari byatekerejwe.

Ati “Igihe icyorezo cyatangiraga, Uburayi bwabaye umugabane wa mbere washyizeho uburyo bugaragaza ubufatanye n’Isi by’umwihariko n’Afurika. Twashyizeho uburyo bwo gutabara abaturage bacu, ariko tubibangikanya no gushyiraho uburyo bw’uko ibisubizo twabonye bigera ku Isi. Ibi ntabwo byagenze nk’uko twabishakaga ariko twagaragaje uruhare rwacu.”

Umugabane w’Afurika wumvikana nkugiteze ubufasha ku mugabane w’u Burayi mu guhangana n’ingaruka za covid-19, harimo no kubona inkingo zihagije zo gukingira abanyafurika, bataragera nibura no ku 10% by’abaturage bose bakingiwe.

Dr Monique Nsanzabaganwa ni visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

Ati “Nk’uko twabibonye mu minsi mike ishize, kubona inkingo za covid-19 biracyari ingorabahizi, abatagera ku 6%  by’abaturage b’umugabane w’Afurika nibo bakingiwe mu buryo bwuzuye. Turateganya ko ibihugu bigize umugabane w’umuvandimwe wacu, bizadushyigikira ku busabe twamaze gutanga ku muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi.”

Igereranya risanzwe rigaragaza ko umugabane w’Uburayi uvuga ko ari inshuti y’Afurika hari ibihugu byawo byamaze gukingira covid-19 ku rwego rwo hejuru, ku buryo byarenze bikanakingira abaturage babyo batari bafite ibyago byo kwandura no kuzahazwa na Covid-19, nyamara Afurika igihanganye no kubona uko ikingira abafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo.

Bwana Joseph Borrel ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi, arazirikana ko hari icyuho mu gusangira inkingo hagati y’imigabane yombi y’inshuti, agasanga gikwiye gukurwaho vuba.

Yagize ati “Hari icyuho kigaragara ku birebana n’ikingira ugereranije Afurika n’Uburayi. Icyuho ni kinini, tugomba gukorera hamwe neza mu kuziba icyo cyuho, kandi tukabikora vuba. Ndatekereza ko ibyo ntakibazo kibirimo, ahubwo ikibazo ni gute?”

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uvugako watanze Miliyari 3 z’ama-euro mu mugambi wo gusaranganya inkingo uzwi nka covax, unongera unatanga miliyoni 100 z’ama-euro mu bikorwa byo gukingira ku mugabane w’Afurika.

Mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko nibura ibihugu bikwiye gukingira 60% by’abaturage babyo, hari ibihugu by’u Burayi byarengeje iryo janisha nk’Ubutariyani bageze ku gipimo cya 71% bakingira abaturage babo mu gihe u Budage n’Ubwongereza barengeje 60%.

Tito DUSABIREMA