Ignatienne Nyirarukundo yagizwe umujyanama mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

Perezida Paul Kagame yagize Assumpta Ingabire Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), asimbuye Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Nyirarukundo yari amaze imyaka ibiri ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage kuko yagiyeho muri 2019.

Ingabire yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya yagiyeho mu Ukwakira 2019.