
Umuhanzi Koffi Olomide yasabiwe gufungwa imyaka 8 nyuma y’aho urubanza akurikiranwemo gufata ku ngufu abakobwa bari ababyinnyi be rusubukuriwe kuri uyu wa Mbere.
Koffi Olomide ari kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Versailles muri Paris ku byaha byo gusambanya ku ngufuabakobwa bane bahoze ari ababyinnyi be ndetse no kubakubita.

Uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Lumba ubwe yari ari mu rukiko yagiye kwiregura nyuma y’aho yari yanze kwitaba mu 2019, ndetse ahakana ibyaha aregwa bivugwa ko yakoreye mu Bufaransa ari naho atuye nk’uko tubikesha AFP.

Icyo gihe yari yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo nyuma yo kumuhamya kugerageza gufata ku ngufu umwe muri abo babyinnyi be bivugwa ko yari ataruzuza imyaka y’ubukure, ariko ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka irindwi y’igifungo burajurira.

VIDEO NZIZA ZAGUFASHA GUSUSURUKA