Abanyakigali bagaragaje icyakorwa mu guca akajagari ntawe uhutajwe

Hari abaturage bavuga ko guca burundu akajagari mu mujyi wa Kigali ari ihurizo rikomeye bitewe n’uko benshi mubawutuye ari ab’abamikoro macye badafite ubushobozi bwo kubaka inzu zijyanye n’iterambere ry’umujyi. Aba basaba ko Leta yashyira imbaraga mu kubakira abatishoboye

Hashize igihe umujyi wa Kigali uhanganye n’ Ikibazo cy’imiturire y’akajagari  n’icy’abatuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga. Icyakora abaturage bamwe murubo hari abagaragza ko guca burundu akajagari muri Kigali ari ihurizo rikomeye ,kuko benshi mubayituye ari abaturage bamikoro macye badafite ubushobozi bwo kubaka inzu zijyanye n’igishushanyombonera.

Umwe ati “ Akagari rero ntabwo bagaca ngo bishoboke kuko ni benshi batura aho bashaka mu mibereho ihendutse”.

Undi ati “ Ikibazo cya mbere kibaho ni abantu baba bafite ubushobozi bucye kandi abo bantu bakaba bakeneye nabo kuba muri iyi Kigali”.

Undi nawe ati “ Ahubwo icyo nakwita akajagari cyeretse kuba wavuga ngo wenda byubatse mu manegeka nicyo wavuga nk’akajagari ariko bavuze bati ufite ikibanza aroroherezwa muri ubu buryo niyubaka n’iyo nzu ayubake muburyo bukomeye ndumva ibyo bitaba ari kajagari  .”

Muri Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali wamuritse igishushanyo mbonera, gikubiyemo imyubakire igezweho ariko itagira abo yirukana mu mujyi.

Ni igishushanyo giteganya ko abatuye mu kajagari bashaka kuvugurura imiturire yabo, buri umwe ashobora kubikora ku giti cye cyangwa bakishyira hamwe bakiyemeza kubaka nyuma bakazagabana inzu. Gusa ariko abaturage bo banasaba ko Leta yashyira imbaraga mu kubakira abatishoboye.

Ati “Imibereho y’I Kigali irahenze inzu zirahenze baciye akajagari nanone ntibyashoboka bagomba kugaca nyine ariko bakubaka n’inzu za buri wese mubushobozi bw’iwe”.

Undi muturage ati “ Inama nabagira ni uko wenda bakubakira abantu amazu meza bakajya bishyura mu by’iciro ndumva aribyo bitababangamira cyane naho baje bakabasenyra ngo mugende wasanga ari akarengane”.

Umujyi wa Kigali wo ugaragaza ko umaze igihe utangije gahunda yo kuvugurura utujagari   kandi ukamara impungenge  ab’amikoro macye batuye muri utwo tujagari ko nabo batekerejweho .  Marie Solange Muhirwa ni Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imitunganyirize y’Umujyi.

Ati “Umushinga ukurikiyeho ni ukuvugurura akajagri ka Nyabisindu ahantu hazwi  nka Nyagatovu muri Kimironko ,mu murenge wa Gatenga naho kariya kajagari gahari nako kakavugururwa ndetse n’abantu bose batuye mu nkengero za ruhurura ya Mpazi ubwo ni mumurenge wa Gitega ,uwa Kimisagara ndetse n’umurenge wa Rwezamenyo .Hari gahunda nyinshi zigiye  zihari zo kugirango turebe uburyo twaba twatuza neza abantu basanzwe bari mu manegeka.”

Kugeza ubu nibura abanyarwanda 61% batuye mu buryo butajyanye n’igihe cyangwa se akajagari. Icyakora inzego zishinzwe imicungire y’ubutaka zigaragza ko abaturage bubahirije igishushanyombonera cy’imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka nta kabuja akajagari kaba amateka.