Bamwe mubarwaye indwara ya stroke mu mujyi wa Kigali baravuga ko imiti bakoresha kuri iyi ndwara ihenze kandi itaboneka ku bwisungane mu kwivuza.
Barasaba ko bafashwa iyo miti nayo igashyirwa ku bwisungane mu kwivuza bwa mituel de santé kuko ntamikoro baba bafite kuko ubu burwayi uwaburwaye aba afite ubumuga butamwemerera kugira imirimo bikorera.
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kivuga ko kirimo kubiganiraho n’izindi nzego kugira ngo bikorwe.
Indwara ya stroke ni indwara ya 2 yica abantu benshi ku isi ikaba iza ku mwanya wa 3 mu Rwanda.
Indwara ua stroke ni ndwara bakunze kwita iturika ry’udutsi tw’ubwonko,amaraso ntagere ku bwonko neza.
Ni indwara ahanini iterwa n’umuvuduko w’amaraso diabete n’umunaniro ukabije.
Abarwaye iyi ndwara bavuga ko ahanini kugira ngo izahaze uyirwaye bitizwumurindi no kutisuzumisha indwara zitandura ngo zikurikiranirwe hafi ndetse ngo habeho no kuruhuka bihagije.
Ni indwara uyirwaye imugaragaraho imuhitana cg ikamusigira ubumuga bw’igihe kirekire.
Bamwe mu bafite iyi ndwara bavuga ko kubera ko uwo yafashe imusigira ubu bumuga abatakibasha gukora imirimo itandukanye ibyara inyungu basaba ko imiti bafata yashyirwa ku bwisungane mu kwivuza kugira ngo biborohere.
Umwe yagize ati”murabona abantu barwaye iyi ndwara ntibongera gukora imirmo bakoraga rero iyi miti irahenda kkandi kubona ubushobozi bwo kuyigura si kuri buriwese,badufasha rero tukajya tuyibonera kuri mituel”.
Ikigo cy’igihugu cy’ubyuzima RBC kivuga ko iki kibazo barimo kubiganiraho n’izindi nzego kandi ko kiza gukemuka.
Dr Uwinkindi Francois umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima ati”imiti yibanze iraboneka kuri iyi ndwara kuri mituel gusa harinindi itaragera kuri mituel ariko ni uruhare rwacu iyo miti nayo ikagera kuri mituel kugira ngo abarwayi bose bashobore kuyibona.”
Nubwo iyi ndwara igaragara nkikomeje kugera ku bantu benshi igiteye impungenge nuko abantu benshi batarayimenya ,bakayimenya yabarenze batagishoboye kuyikira,kuburyo hari nababyitiranya n’amarozi.
Ati”ntamakuru dufite kuri iyi ndwara hari nabayirwara bakavuga ko barozwe,rero ntago abantu bayizi hakabayeho ubukangurambaga kuriyo.”
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kiravuga ko cyatangiye ubkangurambaga hirya no hino gisobanura iby’iyi ndwara.
Ni indwara igira ibimenyetso birimo gucika integer mu kuboko,guhengama umunwa,kunanirwa kuvuga n’ibindi.
Indwara ya stroke ni indwara ya 2 yica abantu benshi ku isi ikaba iza ku mwanya wa 3 mu Rwanda.