KENYA:Impaka ku guhana abanyeshuli mu bigo

Impuguke mu burezi  Kennedy Echesa yasabye ministeri y’uburezi na komisiyo ishinzwe abarimu mu gihugu gusubizaho ibihano kubanyehsuli niba igihugu gishaka kuzagira abaturage bazima bikanaca imyigaragambyo isigaye yuzuye mu mashuli ya Kenya

Ikinyamakuru The Citizendigital cyanditse ko iyi mpuguke yavuzeko imigirire mibi isigaye mu burezi bwa Kenya ishingiye kukuba mwalimu yarambuwe ububasha ku mwana yigisha ndtse no kuba nta mwana ugicishwaho akanyafu

Hari ishuli muri Kenya riheutse gufungwa kubera imyigaragambyo yatewe n’abanyeshuli bavuzeko babangiye kureba umupira wahuje Manchester United na Liverpool mu Bwongereza

Iyi mpuguke  Kennedy Echesa ivuga ko uku kudahana abana ku ishuli byambuye mwalimu ububasha ndetse bituma abanyeshuli barangiza ari ibyigomeke, bakishora mu byaha kandi sisiyete itagira imbabazi bagahanishwa ibihano biremereye.

Umwe mubashinzwe uburezi mu ,mujyi wa Nairobi we ntahuza n’iyi mpuguke kuko aka kanyafu avuga ngo gakwiye guturuka mu rugo, kuko niba ababyeyi batabasha gucisha akanyafu ku mwana wabo mu rugo si mwalimu uzabikora. Imyitwarire mibi mu banyeshuli muri Kenya ubu ni ingingo itari kuvugwaho rumwe kuko yaba leta n’ababyeyi barashinjanya kudohoka, ariko mu mategeko ya Kenya bavanyemo guhanisha umwana akanyafu, impuguke zibonako ibi byatumye abana baba ba bajeyi mu mashuli bikagira ingaruka muri sosiyete.