‘’Kwigisha abagororwa mbere yo ku va muri gereza bizaca ingengabitekerezo ya genoside.’’Abaturage

Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wari ufungiye ibyaha by’ubuhemu, mu masaha make ahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu yabwiye abayobozi ko mu magereza ingengabitekerezo ihari nubwo atagaragaje igipimo iriho ariko ngo irahari.

Kimwe mu bibazo abashakashatsi bakunze gusaba leta y’u Rwanda kwitaho ni ikirebana n’ingengabitekerezo ya jenoside

Ubushakashatsi bw’iyahoze ari komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge iherutse kugaragaza ko butaragerwaho 100% kuko hakigaragara bamwe nubwo ari bake bafite ingengabitekrezo ya jenoside

‘’Ikiciro cya kabiri mu magereza ni ababyeyi usanga bafite ingengabitekerezo,aho nari ntuye hari umubyeyi wavuze ko nta na rimwe umwana we ashobora gushaka mu bahutu,imbaraga turi gushyira hanze twari dukwiye no kuzishyira no mu magereza kugira ngo abantu bagendere ku mujyo umwe.’’

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru rya Flash baravuga ko kugira ngo ufite ingengabitekerezo ya Jenoside muri Gereza ayikire, bikenewe ko abafunzwe bigishwa cyane uburere mboneragihugu.

Ineza Hope yagize ati’’Numva hashyirwaho club runaka muri gereza nkuko batwigigisha ndi umunyarwanda na ho bikahagera bakazajya gutaha bari mu murongo umwe n’abandi.’’

Rugamba Jean Paul yagize ati ’’Bagakwiye kureba mbere yuko umugororwa arangiza igifungo uko yakwigishwa amezi abiri mbere yuko ava muri Gereza mu rwego rwo kumufasha kujya mu mujyo umwe n’abo asanze hanze,ibyo byamufasha kumenya sosiyete agiyemo hanze uko imeze,bikamuha n’ishusho y’uburyo agomba kwitwara.’’

Cyubahiro Jean yagize ati ’’Hashyizweho gahunda yo kubigisha mbere na nyuma yo ku va muri gereza bagahabwa inyigisho byabafasha kumenya uko bazitwara nibagera muri sosiyete yo hanze ,umuntu wese usohotse hagashyirwaho gahunda yo kumuha inyigisho.’’

Umuyobozi wungirije w’umuryango nyarwanda udaharanira inyungu wuzuzanya na Leta kuri gahunda zitandukanye zirimo ubumwe n’ubwiyunge Prison Fellowship Rwanda Ntwari Jean Paul avuga ko gahunda yo gutegura abagororwa mbere yo kwinjira muri sosiyete bizaba ingirakamaro kuko bazibona mu buzima busanzwe bafite n’amakuru ahagije yuko abanyarwanda babayeho.

‘’Nibyo koko izo gahunda zirahari hari n’ibyo tujya dukora nka Prison fellowship Rwanda aho dutegura abagororwa basoje ibihano byabo tukabahuza n’abo bahemukiye bagasabana imbabazi ,tukabahuza n’imiryango yabo bakabona urubuga rwo kuganira kugira ngo nab o ubwabo babashe kugirana ikiganiro ndetse babashe kumenya n’amakuru ahagije,hashyizweho gahunda yo kubigisha mbere yo ku va muri Gereza yaba gahunda nziza kuko yategura abagororwa kwibona mu buzima busanzwe,ndetse n’igihe bavuye muri gerteza babashe kwibona muri sosiyete.’’

Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda ruvuga ko iyi gahunda yo kwigisha uburere mboneragihugu, ubumwe n’ubwiyunge na Ndi umunyarwanda bihari kandi bikorwa muri gereza.Uru rwego ruvuga ko nta gikuba umuntu yakumva ko cyacitse muri gereza zo mu Rwanda, kuko mu badafunzwe ubumwe n’ubwiyunge bitaragera ku 100%, kandi ko aba batuma bituzura 100 ku rindi nubundi bahita bajyanwa mu magereza kugororwa.

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zitangaza ko gukurikirana ibyaha by’ingebitekerezo n’ibifitanye isano nayo bigira uruhare mu gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

INKURU YANDITSWE NA AGAHOZO AMIELLA