Umuryango wa Africa yunze ubumwe wagaragaje kunyurwa n’ingamba u Rwanda rwafashe mu gukumira amakimbirane ashingiye kubutaka.
Byagarutsweho kuri uyu wa 1 ugushyingo mu nama nyafurika ku micungire y’ubutaka iri kubera mu Rwanda aho Leta z’ibihugu bya Afurika zasabwe gushyiraho ingamba zo gukumira amakimbirane ashingiye kubutaka.
Amakimbirane ashingiye kubutaka ni ikibazo gikomereye umugabane wa Afurika , kandi ngo aya makimbirane ahanini aterwa nuko mubihugu byinshi by’ubu mugabane nta mategeko ariho agenga imikoresheje inoze y’ubutaka . Kuri amabasaderi Josefa Sacho Komiseri ushinzwe ubuhinzi namajyambere y’icyaro muri Afrika yunze ngo igihe kirageze ko ibihugu bifata ingamba.
Ati “ Kubera ko nkuko twese tubizi kumugabane wacu abakenera ibiribwa bariyongera kubera ubwiyongerey bwabaturage ,bityo rero dukeneye ubutaka bwo gihinga kugirango tubone ibitunga abaturage bacu ariko nanone tukanabucunga neza kuko dukwiye kububyaza umusaruro muburyo butuma n’igisekuru cy;ahazaza kuberako 60% byaturage bacu ni urubyiruko ,hakenewe rero ingamba zifatika”
Mu Rwanda naho amakimbirane ashingiye kubutaka akunze kwigaragza mu gihe izungura, mu kugura no kugurana ubutaka, gukoresha umutungo wabuvuyemo no kubugabana. Nubwo ibibazo bikomoka kumicungire y’ubutaka bisangiwe n’ibihugu bya Afurika , ngo u Rwanda hari itandukaniro rwakoze mu konoza imicungire y’ubutaka. amabasaderiJosefa Sacho Komiseri ushinzwe ubuhinzi namajyambere y’icyaro muri Afrika yunze atanga urugero.
Ati “Ndashaka gushimira Leta y’u Rwanda ku ihame ryo gusaranganya ubutaka abagore n’urubyiruko bakaba babona ubutaka nzi neza ko Atari ibihugu byinshi byakoze iki kintu kuko nko mubihugu 55 ibyabikoze ntibirenga 10% mu gukora nkibyo u Rwanda rwakoze”.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibidukikije Patrick Karera agaragaza ko u Rwanda ruherutse gushyiraho itegeko rishya rigenga ubutaka ndetse hagashyirwaho nigishuhanyo mbonera gishya cy’igihugu kandi koi bi byoze byakozwe mu guhanga n’ibibazo byakunze kugaragara mu micungire n’imikoreshereje y’ubutaka
Ati “ Mu mategeko mashya turemerera abaturage kubona serivise z’ihererekanya k’ubutaka tutagendeye ku ngano yabwo kuko nkuko mubizi mbere ubutaka bwari munsi ya hegitari imwe amategeko ntiyemeraga ko abaturage babuhererekanya uko abaturage bacu bagenda biyongera twahisemo kunega ingano naterengwa y’ubutaka buzagenda bukoreshwa bitewe n’ibyiciro bitandukanye urugero igice kinini twabonye twagiharira ubuhinzi urebye hejuru ya 40% mu myaka 30% iri imbere twabigeneye ubuhinzi”.
Kugeza ubu 90% byabanyafurika bibera mu cyaro kandi aba imibereho yabo bayikesha ubutaka. Mu Rwanda habera inama y’iminsi ine kumicungire yubutaka aho impuguke mu ngeri zinyuranye zirebaha hamwe ingamba zashyirwaho mubihugu bya Afurika hagamijwe gukumira amakimbirane ashimngiye kubutaka.
Inkuru ya HAKIZIMANA Daniel