Zimbabwe:Umuteramakofe yatewe ikofe agwa mu kibuga

Ibibazo ni byinshi ku bijyanye n’uburyo umutekano ucunzwe mu mukino wo guterana ingumu/amakofe (boxe) muri Zimbabwe nyuma y’aho umukinnyi wayo witwa Taurai Zimunya apfiriye kubera ingumu/ikofe yatewe mu mukino waberaga i Harare mu murwa mukuru w’iki Gihugu.

Uyu mukinnyi wa boxe Taurai Zimunya, w’imyaka 24 y’amavuko, wo mu cyiciro  cy’abafite ibiro byo hagati na hagati yapfuye ku wa mbere, nyuma y’aho akubitiwe akagwa hasi mu mukino wabaye ku wa gatandatu.

Ni bwo bwa mbere umukinnyi wa boxe apfuye muri Zimbabwe ahitanywe n’inkurikizi zo gukubitwa mu mukino.

Lawrence Zimbudzana, umunyamabanga mukuru w’ikigo gishinzwe uyu mukino ‘Zimbabwe National Boxing and Wrestling Control Board, (ZNBWCB), avuga ko amaperereza ataratangira.

Mu gihe barimo gushyingura Zimunya ejo ku wa gatatu, Zimbudzana yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ubu twitaye cyane ku byo kumushyingura, ibyo birangiye nibwo nyuma tuzicara tukareba iki kibazo”.

Itangazo ryasohowe n’ikigo ZNBWCB rivuga ko” abashinzwe ubuvuzi bakoze ibyo basabwaga gukora kandi ko yabanje no guhabwa ubufasha bwihuta akiri ku kibuga mbere yo kujyanwa mu bitaro”.

Zimunya, yakubiswe inshuro zitari nke mu mutwe mbere y’uko atsindwa burundu mu gice cya gatatu cy’uyu mu miko wo guterana amakofe ugizwe n’ibice bitandatu. Wari umubabaro udasanzwe ku wahoze ari umutoza we witwa Tatenda Gada, avuga ko yari afite ahazaza hakomeye.

Gada ati: “Tubuze umwe mu bantu beza twari twizeye. Nakoranye na Taurai mu gihe  cy’imyaka irenga ine, nakurikiranye uburyo yagendaga atera imbere kandi yari umwe mu bantu bari bafite ahazaza heza”.

Se wa Zimunya, Samson, yahoze akina uyu mukino mu buryo bwo kwinezeza, yari yizeye ko umuhungu we yashyikanye kure izina ry’umuryango we ndetse akanatsindira irushanwa.

Hari hashize igihe gito cyane uyu mu kino wo guterana amakofe usubiye gusubukurwa muri Zimbabwe nyuma y’aho Leta ivaniyeho ingingo za gahundaa ya guma mu rugo bitewe n’icyorezo cya Coronavirusi.