Kubona ubutaka bwo guhingaho ni ingume k’urubyiruko rushaka kujya mu buhinzi

Hari bamwe mubahinzi bagaragaje ko impamvu mubuhinzi bw’u Rwanda hatagaragamo urubyiruko rwinshi biterwa n’ibibazo bikunze kugaragara muri iyi ngeri birimo no kubura aho bakorera ubuhinzi kuko ngo usanga ubuso bw’ubutaka ahantu buri mu maboko y’abantu bakuru. Icyakora ngo n’ubuhinzi bukenewe muri iki gihe busaba ishoramari rihambaye bityo bigaca intege rumwe murubyiruko.

Hashize igihe Leta y’u Rwanda ishikariza urubyiruko byumwihariko urukirangiza amashuri kuyoboka ingeri y’ubuhinzi kuko irimo amahirwe menshi . Nubwo bimeze gutya ariko aba bahinzi bo bsanga gukangurira urubyiruko kuza mubuhinzi bikwiye kujyana no gukemurira ibibazo bikunze kugaraga mubihinizi binashobora guca integer urubyiruko ruwshka gushaora imari mubuhinzi.  Nk’ubu ngo hamwe na hamwe ntibyoroshye  kubona aho ukorera ubuhinzi muburyo bwagutse nuhabonye ngo ikibazo gisigara kuburyo azabona isoko ry’umusaruro we.

Umwe ati “ Nkanjye mpereye kubanjye iyo mbabwiye ngo baze tujye guhinga baravuga bati reka biriye ni ibisigara bya Leta ntabwo aribyo guhinga natwe”.

Undi ati “ Impamvu urubyiruko rutajya mu buhinzi habamo inyungu n’ibihombo ni ukuvuga ngo hari ubwo uhinga ukabura isoko ,niba Leta ishaka ko bajya mu buhinzi yajya ibafasha no kubona isoko”.

Undi nawe ati  “ Ab’iwanjye birirwa bicaye ntibagira aho bahinga nta mirima ngira kuko ntaho ngira ubutaka.”

Urugaraga rw’abahinzi nabaorozi mu Rwanda IMBARAGA rugaragza ko kugirango urubyiruko rwitabire ubuhinzi bisaba ko ruhabwa amahirwe yo kubona inguzanyo z’ubuhizni kandi rukabona n’ubutaka buhagije bwo gukoreraho ubuhinzi .

Ati “  Icyambere ni uko ababyeyi batemera kurekurira abana ubutaka bwabo ngo babone aho bakorera ubuhinzi hanyuma rero nahari ubutaka bwite bwa Leta usanga hakirimo inzitizi kuko usanga bufitwe n’amakoperative kandi ayo makoperative agizwe n’abantu bakuru ugasanga rero n’urubyiruko rufite ubwo bushake rubze aho rukorera ibyo bikorwa,hanyuma ikindi ubuhinzi usanga bugisaba ishoramari rinini ,wenda ubu ng’ubu haje BDF ariko nayo usanga yibanda k’ubukorikori tugasanga rero ikwiye no kwibanda k’ubuhinzi .”

Twagerageje kuvugana n’inzego zishinzwe ubuhinzi ngo zigira icyo zivuga kukuba hari  urubyiruko rushaka gukora  ubuhinzi rukabura aro rubukorera ntibyadukundira ariko mubihe binyuranye izi nzego zakunze gukangurira  urubyiruko rugize ingorane mu kubona ubutaka bwo gukoreraho kwishyira hamwe rugasaba ubutaka bwo gukoreraho imirimo y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu byanya bitandukanye byatunganyijwe na Leta.

Kugeza ubu umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi uteganyijwe kuzamuka kuva ku kigero cya 5.2% (2017) kugeza ku 10.4% (2024). kugira ngo bizagerweho, urubyiruko (16-30) nka kimwe mu byiciro by’abanyarwanda bigize umubare munini bagomba kubigiramo uruhare.

Daniel HAKIZIMANA