Muri iki gihe mu Rwanda urubuga rwa Youtube ruri mu ziri gukoreshwa cyane n’abatanga ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zireba ubuzima bw’igihugu.
Hari abazikoresha bavuga ko hari abazitwikira bakavuga amagambo abonwa nk’ayamamaza ingengabitekerezo ya jenoside.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, bagaragaza ko hari abashobora kuba babikora batabizi bagasaba ko habaho uburyo bwo kubigisha amategeko n’imirongo ntarengwa yo gutanga ibitekerezo.
Umwe yagize ati” mbona leta ikwiye gushyiraho uburyo bwo kugenzura izi mbuga hakabo guhagarikwa igihe hari ushyizeho ibidakwiye ariko bikabanzirizwa n’ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage uko bazikoresha….”
Mugenzi we ati” Bakwiye kuduhugura uko tuzikoresha tukamenya ibyo dupostinga n’ibyo tudapostinga.”
Undi nawe ati” Mbere yuko ugira icyo ushyiraho, banza ugishe inama umenye ibyo ugomba kuvuga”
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko hari abantu bitwikira umutaka w’ubunyamakuru, gutanga ibitekerezo n’ubunyapolitike bagatanga ubutumwa bushobora guhangabanya ituze rya rubanda,mu batungwa agatoki harimo n’abanyamakuru bakorera kuri You tube.
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa Radio TV10 avuga ko ababikora akenshi babikoreshwa no gushaka amafaranga atangwa n’uru rubuga, agasaba leta kongerera ubushobozi abanyamakuru kugirango be kwishora mu byashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize ati” Ababikora akenshi baba bashaka amafaranga ya google nyiri Youtube, rero n’ikibazo nanone cya guverinoma kureba uko bakubaka ubushobozi bw’abanyamakuru kugirango be guhugira gushaka byabindi bishitura kuko iyo babivuze nibwo babona ababakurikira bakabona ya mafaranga.”
Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO ivuga ko kuba umuntu afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bitavuze ko yahungabanya ubw’undi. Bwana Evariste Murwanashyaka ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO avuga ko abantu bakwiye kwitondera ibitekerezo batanga ngo kuko bishobora kugira ingaruka kuri bagenzi babo.
Murwanashyaka yagize ati” Burya uburenganzira bw’umuntu burangirira aho ubw’undi bugarukira cyangwa bugatangirira aho ubw’undi bugarukira, kuba umuntu rero afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo ntibivuze ko yakora n’ibinyuranije n’amategeko ahari bishobora kuba byabangamira uburenganzira bw’abandi.”
Dr. Murangira B Thierry umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB avuga ko nta muntu n’umwe RIB izihanganira uzakoresha nabi imbuga nkoranyambaga mu nyungu ze bwite zishobora guhungabanya ituze rya rubanda, gupfobya no guhakana jenoside, icengezamatwara ndetse no kwangisha ubuyobozi abaturage.
Yagize ati” Igihe cyose uwo ari we wese uzitwaza akazi akora akarenga imirongo ntarengwa yashyizweho n’itegeko nshinga ry’u Rwanda azahanwa uko amategeko abiteganya. Umuntu ucuruza amagambo asebya cyangwa asebanya agambanira igihugu cyangwa agamije kubiba amacakubiri mu banyarwanda akoresha imvugo zibiba urwango uzihanganirwa.”
Nubwo nta mubare w’abamaze gutabwa muri yombi uzwi ariko hari abazwi batawe muri yombi bazira imokoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga cyane cyane YouTube, ariko urwego RIB ruvuga ko uzagaragara wese azatabwa muri yombi agakurikiranwa.
CYUBAHIRO GASABIRA Gad