Ba mukerarugendo 300 bategerejwe mu Rwanda

Urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zazahajwe n’icyorezo cya Covid 19.

Nubwo ubukerarugendo bufunguye mu Rwanda, ntabwo umubare wa ba mukerarugendo uragera ku rwego nk’urwa mbere ya covid 19 kuko imibare yerekana ko uru rwego rwinjije miliyoni hafi 500 z’amadolari mu mwaka wa 2019, mu gihe mu mwaka wa 2020 hinjiye gusa miliyoni 121.

Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Aimable Rutagarama avuga ko nubwo icyorezo cya Covid 19 cyazahaje ubukungu bw’igihugu ,leta yagiye ifasha abakora muri uru rwego bahereye ku mahoteri aho bagabanyirijwe inyungu ku nguzanyo bahawe.

Yagize ati ‘’Leta twayigejejeho ikibazo iracyumva igira icyo idufasha mu kigega nzahura bukungu yashoboye 50%   kuboneka icyo gihe Icyo gihe yahawe urwego rw’amahoteli ,ama hoteli yarafashijwe ntabwo ari amafaranga bahawe ,aya mafartanga yahawe ama banki 30% y’amadeni twari dufite batugabanyuirije inyungu.’’

Mu kumenyekanisha ibikorwa bitandukandukanye by’ubukerarundo mu gihugu ,mu cyumweru cyahariwe ubukerarugendo kizatangira tariki 24 -27th Ugushyingo  ,uru rwego rugaragaza ko hazaza ba mukerarugendo bagera kuri Magana atatu baturutse mu mpande zose z’isi mu rwego rwo gufasha uru rwego kongera kuzamuka.

Ukuriye ihuriro ry’abakora ubukerarugendo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ngenzi Yves avuga ko basaba ko hakoroshywa ibisabwa kugira ngo abakerarugendo bakorere ubukerarugendo mu b ihugu byo mu karere birimo kugabanya incuro zo kwipimisha icyorezo cya covid 19.

Yagize ati ‘’Icyo twebwe tugisaba ni uko hagomba koroshywa ibisabwa kugira ba mukerarugendo basure mu karere ,nk’ubu EAC pass itaratangira gukora iyo uvuye mu gihugu kimwe ujya mu kindi ni ugufata indi test ya Covid ,EAC pass icyo izadufasha ni uko aho ufatiye test imwe byerekane ko iyo laboratory wayifatiyemobyerekane ko yizewe hirindwe gukomeza buri mukerarugendo akomeza kwipimisha aho usanga yipimishije incuro eshatu ibyo birahenze binatwara n’amafaranga menshi kwipimisha rimwe bizihutisha ubukerarugendo.’’.

 Mbere y’uko u Rwanda rwinjirirwa n’icyorezo cya COVID-19, ubukerarugendo buri mu nzego zari zihetse ubukungu bwarwo. Mu 2019, bwari bwihariye 10% by’umusaruro mbumbe  w’igihugu wari miliyari 2152 Frw.

Leta iherutse kwemeza ko igiye kongera miliyari 350 mu kigega nzahurabukungu kuko muri rusange inzego zagaragaje ko zikeneye kunganirwa ari nyinshi.

INKURU  YANDITSWE NA AGAHOZO AMIELLA