Nzayisenga Modeste uzwi nk’Umupfumu Rutangarwamaboko akaba n’umuyobozi w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, asanga inzego zishyiraho amategeko mu Rwanda, zikwiye gushyiraho amategeko ahana abakoresha amarozi gakondo mu rwego rwo gukumira impfu zigenda zigaragara z’abincwa bashinjwa kuroga.
Umwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali ariko uvuka mu karere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda, utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yabwiye itangazamakuru rya Flash uburyo yarogewe umwana na nyina umubyara, gusa avuga ko akimara kumenya uwabaroze atigeze yihorera bitewe n’uko ari umwemera Mana.
Ati “Njye bandogeye umwana! Umudamu yamuhaye ikigage, ahereza umwana ariko kubera ko atabashaga kunywa adahereje Mama, ahereza Mama baranywa bose, nyuma bageze mu rugo bahita bafatwa babyimba inda. Baragiye barirukisha barakira, ariko noneho wa wundi wabaroze yarahindukiye ajya kwica wa wundi wabahaye umuti. Twe kubera ko dusenga twarabyihanganiye turabyihorera.”
Si rimwe si kabiri mu itangazamakuru, havugwa inkuru z’abishwe bakekwaho amarozi hirya no hino mu gihugu.
Hari bamwe mu baturage mu mujyi wa Kigali bavuga ko umuntu ukekwaho amarozi gakondo, akwiye gukurikiranwa n’amategeko nk’uko n’abandi bakekwaho ibindi byaha bakurikiranwa.
Ibi ngo byagabanya abicwa bakekwaho kuroga bitewe n’uko batakurikiranwe n’amategeko.
Umwe ati “Nk’uko bafunga umuntu wishe undi cyangwa se nk’uko bafata umujura bakamufunga, ahubwo umurozi akwiye kujya ahanwa by’intangarugero. Nonese ko aba yaroze umuntu akaba yapfuye akaguma akidegembya kandi yagaragaye ko yaroze, nawe aba agomba gufatirwa ibihano kuko niyo mpamvu abarozi baguma bagwira baroga bitewe nuko nta bihano barafatirwa. Nta nubwo abarozi baba agaciro kandi aribo baba bakoze ibintu bikomeye.”
Undi yagize ati “Hari ugira umujinya akaba yamwica ariko hari utekereza ati nanone nimwica ni njye urajya muri ibyo bibazo ugasanga arabiretse. Byakabye byiza akurikiranwe n’amategeko kuko ni benshi aba ahemukiye.”
Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko bigoye kumenya koko ko umuntu aroga, kuko akenshi bisaba ibimenyetso kandi ntabiba bihari.
Umwe yagize ati “Leta icyo ihana, ihana ikintu kigaragara gifite n’ikimenyetso. Nonse niba ikintu kidafite ikimenyetso leta yo izagihana gute?”
Undi ati “Ntujya kubumpa ngo wabwiye kanaka cyangwa se ngo wabumpoaye umuntu areba. Ubwo rero nicyo gituma iby’uburozi bidafatika, ahanini ubu unasanga binashingiye ku makimbirane yo mu miryango noneho bakabyitirira uburozi kandi njyewe iby’amarozi ntabyo nzi.
Nzayisenga Modeste uzwi nk’Umupfumu Rutangarwamaboko akaba n’umuyobozi w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, avuga ko koko amarozi abaho ndetse ko ababishinzwe bakwiye gushyiraho amategeko ashingiye ku muco mu rwego rwo kugabanya ibi byaha.
Ati “Banyamategeko munyumva, inzego zishyraho amategeko, Inteko Ishinga Amategeko yacu cyane cyane nimumenye kwemeza amategeko bishingiye ku muco wacu, ibitari byo bizaduteza ibibazo. Mu rwego rero rwo kugabanya ibyaha ntabwo wahakana ko ibintu bitariho kandi biriho, ahubwo washyiraho amategeko abigenga.”
Rutangarwamaboko yakomeje agira ati “Ntabwo uzajya kuvuga ngo amarozi ntabaho kandi umuntu akubwira ati njyewe dore uriya muntu twavuganye nabi, arangije arambwira ngo ntabwo buri bucye kandi koko ntibwacyeye, uzabihakana ute? Ntunabihana rero nk’abaganga mu by’imitekerereze mu by’ubuzima bwo mu mutwe ubahaye izindi ndwara bitari ngombwa ko bajya kurwana nazo.”
Kugeza ubu mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda nta tegeko ririmo rihana abakoresha uburozi gakondo.
Bivuze ko amarozi akunze kuvugwa mu baturage mu Rwanda nta mategeko ahari ayahana, kuko kuyabonera ibimenyetso usanga bigoye.
Ingingo y’144 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko kuroga ari uguha umuntu ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir’ukubigirirwa n’inkurikizi zabyo, kandi ko bihanishwa igifungo cya burundu.
Gusa ntirisobanura neza ubwoko bw’uburozi niba ari uburozi busanzwe buvugwa mu baturage cyangwa ubw’ibinyabutabire.