Perezida Kagame yakiriye Shabana washinze ishuri ry’abakobwa muri Afghanistan

Perezida Paul Kagame yakiriye Shabana Basij-Rasikh, washinze akaba na Perezida w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuyobozi muri Afghanistan (SOLA) kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021.

 Iri shuri ni ryo ryonyine ryigamo abakobwa gusa muri Afghanistan, rikaba ryarimuriwe mu Rwanda by’agateganyo.

Tariki 24 Kanama 2021, nibwo abanyeshuri b’abakobwa 250 bakomoka muri Afghanistan bageze mu Rwanda baje  kuhakomereza amasomo yabo, mu gihe igihugu cyabo kirimo ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera gufata ubutegetsi kw’Aba-Taliban.

Icyo gihe Shabana Basij-Rasikh, abinyujije kuri Twitter yavuze ko kugira ngo aba bakobwa bagere mu Rwanda byagizwemo uruhare na Guverinoma ya Qatar, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iy’u Rwanda.