Abanya Musezero ya Gisozi bataka kwimurwa nta ngurane, ubuyobozi buti ntabyo tuzi

Abari batuye mu mudugudu wa Nyakariba mu kagali ka Musezero mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo

 Ni agace kari kazwi nko ku Nkombo kegereye umuhanda wa kaburimbo uva Beretwari kuri uwo muhanda wa Kaburimbo ugera ahari igishanga ni nko muri metero 300,hari inzu zitarenze eshatu zasigaye ahari hatuye iyo miryango

Iyo muganira bavuga ko  gusenya izo nzu hajemo ikimenyane kuko izi 3 zasigaye nyamara izi zigasigara.

Bamwe muri bo baganiriye n’itangazamakuru rya Flash baravuga ko basenyewe batabariwe mu mpera z’umwaka wa 2019 bagashyirwa mu batuye mu manegeka kandi bari barabwiuwe ko batayatuyemo bagaragaza ko ibi ari akarengane bakorewe.

Baravuga ko bimuwe ntibahabwe ingurane

Bakomeza bavuga  ko abenshi bari kwicwa  n’inzara kuko ibikorwa byari bibatunze byasenywe,bagasaba ko barenganurwa nk’uko babyijejwe.

‘’Nshimiyimana Jean Claude yagize ati’’Twebwe turi mu bantu basenyewe mbere mu gihugu  nta nama badukoresheje kuko batubwiye ko tudatuye mu manegeka,ya mashini ica igishanga ntibigeze bayitereka ngo bagaragaze ko dutuye mu manegeka,badusenyeye ntawe bavugishije,tubayeho twangara batubabarire badukemurire ikibazo kuko tubayeho nabi’’

Manishimwe Albertine yagize ati’’tujya gusenyerwa batubwiye ko tudatuye mu manegeka kuko mbere yahoo twakoreshejwe inama ubugira gatatu nyuma batubwira ko dufunguza ama compte kandi ko bazajya abadushyiriraho amafaranga kugeza igihe batuboneye aho kuba, ubuzima bwacu buri mu kaga bamwe bari gupfa bishwe n’inzara tumaze imyaka itatu tubayeho nabi nta bwisungane mu kwivuza dufite ndetse n’abana bacu bavuye mu  mashuri,niba turi abaturage b’igihugu nibadufashe.’’

Ahahoze hatuye iyi miryango

Nkurunziza Yohani yagize ati’’Nari nsanze ntuye muri aka gasantere ka Nkombo tuhagura ntakibazo dufite tubonye ibikorwa by’iterambere bihageze birimo umuhanda ngurisha imirima nari mfite mu cyaro nza kugura hano,icyambabaje nuko baje kudusenyera nkabura aho nerekeza,mutubarize barebe uko bakemura ikibazo cyacu kuko tubayeho mu mibereho mibi.’’

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Gisozi  bwana Jean Damascene Harerimana avuga ko batari bazi iby’iki kibazo ariko bagiye kugikurikirana .

Yagize ati ‘’Iki kibazo ntitwari tukizi ariko tugiye kureba uburyo twagikemura.’’

Aba baturage bari batuye mu kagali ka Musezero mu murenge wa Gisozi bavuga ko imiryango yasenyewe itagira iyo iba igera kuri mirongo irindwi ,ndetse uwari uhafte inzu iciriritse yari ifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’amafaranga y’ U Rwanda .

Inkuru yanditswe na AGAHOZO AMIELLA