Guverinoma yagaragarijwe ko ikwiriye gushyira imbaraga mu kwigisha ikinyarwanda mu mashuri abanza

Nyuma yaho itegetse ko abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza biga mu rurimi rw’icyongereza, Guverinoma y’u Rwanda irizeza ko aba banyeshuri bazajya barangiza bazi neza n’ururimi rw’kinyarwanda kuko ngo ishyize imbaraga mu kukigisha. 

Izi ni zimwe mu ngero z’abarimu mubihe bitandukanye bagiye bagaragaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza, bakwiye  gufashwa bihagije mu kwigishwa   ururimi kavukire  rw’ikinyarwanda.

 Biri mubyanatumye abatari bacye umwaka ushize  batungurwa no kumva ko Guverinoma y’u Rwanda yategetse ko mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022, abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, bagiye kujya biga mu rurimi rw’icyongereza.

Isesengura ryakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka itanu, bamaze bafasha abanyeshuri bo mu mashuri abanza ya Leta n’afashwa na Leta,  kumenya ururimi rw’ikinyarwanda binyuze mu mushinga Soma Umenye, rigaragaza ko umwana uzi neza gusoma no kwandika ikinyarwanda binamworohera kumenya icyongereza, nk’uko Peter Vrooman Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yabisobanuriye itangazamakuru.

Ati “Hamwe na Mineduc turabizi ko abanyeshuri biga vuba kandi neza mu rurimi, bashobora kuvuga no kumva. Amerika izakomeza kuzamura ubushobozi bwo gusoma ikinyarwanda, kugira ngo abana bazabashe kugera ku rwego rwiza rwo kwiga icyongereza ndetse n’andi masomo”.

Nubwo kuva muri uyu mwaka  abanyeshuri bose bo mashuri abanza  mu Rwanda bari kwiga  mu rurimi rw’icyongereza mu myaka ine yari yabanje,  Guverinoma yari yategetse ko  mu mwaka wa Mbere kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza, biga mu Kinyarwanda ndetse icyo gihe yasobanuraga ko umwana wize mu rurimi kavukire, abasha kumenya n’izindi ndimi bimworoheye.

Kwisubiraho igategeka ko aba bigaga mu Kinyarwanda nabo bagomba kwiga mu cyongereza ngo ntibizabuza ko bamenya ururimi kavukire, kandi n’izo ndimi z’amahanga bakazimenya.

Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye  

 “Ntabwo ari ubwa mbere abana biga andi masomo mu cyongereza, twese tuzi amashuri menshi yiga mu cyongereza ndetse n’izindi ndimi. Mu kwigisha ibyo ntabwo tubona ko ari ikibazo ariko nanone tuzi ko kugira ngo amenye izindi ndimi, hari ururimi aba yarahereyeho, ururimi ruvugwa mu rugo n’ahandi, niyo mpamvu ikinyarwanda ari ingenzi kugira ngo abana bamenye kukivuga bamenye kugisoma bamenye kucyandikamo.” Twagirayezu Gaspard, ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye  

Yunzemo agira ati “Ngirango nk’uko mubizi isomo ry’ikinyarwanda rifite amasaha menshi mu myaka ya mbere itatu, kugira ngo abana babanze bimenyereze urwo rurimi. Bivuze ko kuba biga andi masomo bitababuze kumenya n’uru rurimi rwacu kubera ko nirwo duheraho.”

Twagirayezu yavuze ko ubu bongereye amasaha y’ikinyarwanda mu mashuri.

Ati “Ubundi ikinyarwanda cyari gifite amasaha hagati y’arindwi n’umunani, cyane cyane ariya mashuri yiga rimwe ku munsi (single shift)”.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga  USAID  cyavuze ko umushinga  wacyo  SOMA UMENYE, wafashaga  abanyeshuri bo mu mashuri abanza kumenya ururimi rw’ikinyarwanda urangiye, ariko kigaragariza   Guverinoma  y’u Rwanda  ko hakiri icyuho mu myigishirize y’ikinyarwanda, kuko hamwe na hamwe mu mashuri, abarimu b’ikinyarwanda bagenda biguru ntege mu kukigisha.

Daniel HAKIZIMANA