Kuki ibirego bya gatanya biri kwiyongera mu Rwanda?

Kuba hatakibaho umuranga, ubu umusore ahura n’inkumi akishimira, ni bimwe mubishyirwa mu majwi yo kutamara kabiri kw’ingo zimwe na zimwe zishingwa muri iki gihe.

Ariko hari abandi babona ko no kuba imiryango ishyingirana itaziranye niyo habaye ikibazo bigoye ko cyakemukira mu muryango, nabyo bikaba mu ntandaro kw’isenyuka kw’ingo z’abashakanye, bagasanga hakabayeho kugira igihe gihagije cyo kumenyana no kugisha inama abakuru ngo kuko byagira icyo bitanga.

Uwitwa Phocas Hategekimana yagize ati “Ibanga bakoresha ni uko umusore cyangwa se umukobwa, yakwitonda akamenya uwo agiye gushaka uwo ari e n’umuryango agiye gushakamo imico yawo. Biba byiza rero iyo umenye iyo mico.”

Naho Mukantabana Anonciata yungamo agira ati “Kumenyana ubwabyo ni byiza, ariko habeho ukuntu imiryango imenyana, kuko haba hari byinshi byasenya ingo. Iyo zitabaye ku mpamvu z’abakundanye, ziba ku mpamvu z’ababyeyi.”

Alphonse Kubwimana usanzwe yigisha abagiye ku rushinga avuga ko urugo rukenera ibirungo bishya bya buri munsi, kandi ko kwigisha abageni bidahagije ahubwo ko abikorera na leta nabo bakwiye kugira uruhare mu kubanisha neza imiryango.

Yagize ati “Umuntu niba ashinze urugo afite akazi, kuki bamujyana i Cyangungu umugore agasigara i Kigali? Uwo mugore azasigarana nande? Yego ni ubuzima dushaka ariko urugo ntirwubakiye ku mafaranga. Ntabwo rwubakiye ku bikoresho byinshi mufite, rwubakiye ku rukundo. Uzakunda se umuntu utabona? Ahubwo ibishuko biziyongera, nibyiyongera rero niho usanga abantu batandukanye, kuko akenshi mu batandukana buriya n’ubusambanyi buzamo.

Padiri Jean Pierre Rushigajiki ukorera mu biro bya Cardinal Antoine Kambanda avuga ko amadini yarakwiye kugira umurongo umwe ku bijyanye n’urushako, ngo kuko haraho usanga bamwe babifata nk’ubucuruzi kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa benshi.

Ati “Haraho ujya kubona umuntu aje muri kiliziya gushyingirwa, bakamubwira bati ariko hari ibyo utarategura! Agahita asimbukira ku mu pasiteri runaka ntanamutegure akamubwira ati wowe icyo usabwa ni iki. Wenda ni fagitire igera ku  300.000 Rwf hanyuma ndagushyingira ku wa Gatandatu. Nabagira inama yo kudahubuka kandi nabo bagatangira kwinjira muri gahunda yo gutegura abageni, guhera mu bwana bwabo, mu kubyiruka kwabo, no kugeza cyagihe bavuga bati noneho twakundanye, noneho na gahunda yo gukomeza guherekeza ingo ku buryo bwa roho n’inama z’ubuzima zigakomereza aho. Icyo cyaba ari ikintu gikomeye cyane.

Umuyobozi w’Akanama Ngishwanama k’Abahuza, Prof Sam Rugege, mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE.com, yahuje izi mpinduka n’iterambere ry’abagore aho basigaye biga, bakajya no mu mirimo ituma bashobora kwibeshaho ndetse bakamenya uburenganzira bwabo.

Ibi ngo biri mu bituma utishimiye urugo ahitamo gufata iya mbere kwaka gatanya, ndetse ashimangira ko abagore barenze imbibi zashyirwagaho n’umuco, kuko wabahatiraga kuguma mu rushako batishimiye kubera abana.

Kugeza ubu imibare y’inkiko yerekana ko muri 2019 hinjiyemo ibirego 2.796 mu gihe mu mwaka 2020 zakiriye ibirego 3.213

CYUBAHIRO GASABIRA Gad