Nyagatare-Rwimiyaga: Amavomo bahawe amaze umwaka atarazamo amazi

Bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Nyendo, umurenge wa Rwimiyaga karere ka Nyagatare, baravuga ko bubakiwe amavomo y’amazi umwaka ukaba ushize nta mazi arazamo ngo bavome.

Ni amarobine yubatswe mu tuzu duto, yagombaga guhita atanga amazi, akimara kuzura.

Abaturage baravuga ko  aya mavomo akimara kuzura bategereje amazi baraheba.

Umwe yagize ati “Byaje ari nka fotokopi, ni ukutubeshya nta mazi. Turi mu dutapu, Nyendo ni  Eshatu. Hari ako mu wa mbere  hejuru, n’aka hano ndetse nako mu mudugudu wa Nyamirama. Nta nakamwe gakora, ibi ni ibyo kutubeshya.”

Undi ati “N’ibikoresho barabizanye ni njye wabirariraga, ni baringa, nonese amazi sinjye ujya kuyzana ku kagera? Hari n’abaza bakambwira ngo nimbahe amazi, nti nt amazi abamo.”

Mugenzi wabo utuye muri aka gace aragira ati “N’aya baje bavug ako bagiye kuyashyiramo, bayashyizemo umunsi umwe. Niba ari ayo badahiramo, sinzi ukuntu bimeze, n’ubu mudutapu nta mazi wabonamo.”

Aya mavomo akimara kuzura abagombaga kuyacunga bishyuye amafaranga ya mbere, kugira ngo bahabwe isoko, hari  n’abatanze ubutaka bwo kuyubakaho nabo barumiwe.

Abaturage barasaba ko aya mavomo yashyirwamo amazi bakavoma kuko nabo bayagizemo uruhare.

Umwe yagize ati “Baraje njye banyaka ikibanza,  ndakibaha, bubaka bambwira ngo bari kunyubakira . Umukobwa anzanira urufunguzo, ngo  ni wowe ugomba kuvomesha aya mazi kuko bubatse mu butaka bwawe.”

Undi ati “Njye amafaranga ntabwo nari nyafite, narirukanse njya kuyaguza, ndagenda ndishyura ibihumbi makumyabiri. None kugeza ubu  nt amazi twigeze tuvomesha. Ni igihombo kuko ayo mafaranga mba ndi kuyarya.”

Mugenzi wabo nawe ati “Ko impmbo zagiyemo, bashyiramo aya mazu, nibayarekure niba arimo bareke kutubeshya. Leta nk’uko yabidukoreye, habuze iki?

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyagatare, akaba ariwe muyobozi w’agateganyo w’aka karere Bwana Hategekimana Fred, avuga ko batazi bazi iby’aya makuru ariko bagiye gukurikirana.

Ati “Ntabwo nari nkizi, nibwo bwa mbere nyumvise, ariko murakoze ku makuru muduhaye. Ndaza gukorana na WASAC  noneho nze gukurikirana menye neza ishingiro ryabyo. Abantu baze kureba igisubizo baza guha abaturage.”

Kugeza ubu amavomo yubatswe muri aka kagali ka Nyendo ni atatu, yose akaba nta mazi arimo.

Hari amaze kwangirika kuburyo akeneye kongera gusanwa, nubwo ataratanga amusaruro ku baturage.

Kugeza ubu amazi akomeje kuba ingorabahizi muri aka gace ka Rwimiyaga, abaturage bakomeje gutegereza bihanganye ko nibura ko igihe kimwe bazabona amazi.

Ntambara Garleon