Ruswa y’amafaranga n’igitsina, ikibazo cy’ingutu muri bimwe mu bigo by’igenga bicunga umutekano- TI RWANDA

Ruswa ishingiye ku gitsina n’amafaranga ni bimwe mu bibazo abakora Mu bigo by’igenga bicunga umutekano, bagejeje ku muryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda).

Mu nama nyunguranabitekerezo yo kugaragaza ibibazo byakiriwe muri transparency international Rwanda, hibanzwe ku baturage babagaragarije akarengane bakorerwa mu mirimo bakora ntihagire ubarenganura.

Mubajyezweho n’uyu muryango barenga ibihumbi 6 harimo abakora mu bigo by’igenga  bicunga umutekano, bavuga ko mu kazi kabo bahura na ruswa yaba iy’amafaranga niyo ku gitsina.

Umwe mu bakora aka kazi wavuganye na Transpareny ati “Ruswa muba guard (abarinzi) irahari. Nkaba ba supervisor (ababayobora) mubona bagenda kuri za moto nk’abantu bahawe power (imbaraga), ngo bajye bacunga aba guard k’umukobwa bamusaba igitsina, ku bahungu bakabaka amafaranga.”

Uy muryango ugaragaza ko ibi bibazo biri muri aka kazi, ariko abaturage bagakwiye kumenya uburenganzira bwabo, bakareka gukoreshwa ibibangamiye akazi kabo.

Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa TI Rwanda ati“Icyo kibazo cya ruswa yaba ishingiye ku gitsina cyangwa  ku mafaranga, babitubwiye kenshi. Ni ukuvuga ko rero icyo kibazo gihari, rero ikintu cy’uburenganzira kiraharanirwa, ni ugushishikariza abanyarwanda rwose kujya babyanga. Iyo ruswa y’amafaranga hatagize uyitanga, niyo y’igitsina ntihagire uyitanga, amaherezo byacika. Nonese ko bakeneye abakozi byanze bikunze.”

Bamwe mu bayobozi bibi bigo byigenga bicunga umutekano bemera ko ibi bibazo bihari, ariko hari uburyo bwashyizweho bwo guhana abo byagaragayeho, harimo no kwirukanwa.

Hermis Murayire umuyobozi w’ikigo High Sec gicunga umutekano ati “Ugasanga ibyo bintu biraba, tugasanga hari bamwe muri bayobozi basaba amafaranga bikagera naho basaba abakobwa gukora iyo mibonano, kugira ngo babashe guha abo bantu akaruhuko n’andi mahirwe aboneka ku rwego rwabo. Rero hari intumwa z’abakozi zashyizweho, zizadufasha kumenya ibyo bibazo, hanyuma tukabikemura, kuko uwo dufatiye muri ayo makosa, turamuhana bamwe tukabirukana abandi tukabashyikiriza inzego z’ubutabera.”

Ibindi bibazo byagaragajwe n’abakora akazi ko gucunga umutekano mu bigo byigenga harimo guhembwa intica ntikize kandi ibigo byishyurwa menshi.

Kuri iki kibazo uyu muyobozi yavuze ko harimo gukorwa amavugurura mu minsi iza, hari ikiziyongera ku mushahara w’umukozi ukora aka kazi.

Mu bindi bibazo byasabwe gushakirwa umuti muri uru rwego, ni uko abasezeye muri aka kazi badahabwa imperekeza bemererwa n’amategeko, nayo bagiye bizigama ntibayahabwe.

Yvette UMUTESI