Barasaba koroshya kubona amafaranga y’abitabye Imana

Bamwe mu baturage barasaba ko inzego zibishinzwe koroshya uburyo bwo kubona amafaranga mu gihe uwo mu muryango yitabye Imana.

Akenshi iyo umuntu apfuye asize amafaranga kuri banki yaba afite umwishingizi cyangwa se atamufite, bijya bigorana ko uwo mu muryango we ayabona cyangwa agasiragizwa.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru rya Flash baravuga ko byagiye bibabaho mu miryango yabo, kugira ngo babone amafaranga yasigaye kuri konti y’abitabye Imana bagasiragizwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, mugihe bari gushaka ibyangombwa bigomba kubahesha ayo mafaranga.

Aba baturage basaba ko Leta yajya yoroshya uburyo bwo kubona amafaranga mu gihe uwo mu muryango yitabye Imana kuko iyo batayahawe bibagiraho ingaruka zirimo ubukene.

Ingabire Leonce yagize ati “Nanjye umugabo wanjye yarapfuye ndasiragira mu nzego z’ibanze. Ujyayo bakakubwira ngo uzaze ejo, bigahora ari ejo. Numva rero byakoroshywa, Leta igashyiraho uburyo bworohereza ushaka amafaranga y’uwo mu muryango we wapfuye. Kuko akenshi iyo atayahawe abaho mu buzima bubi kandi afite ibishobora kumurengera.”

Bakundufite Claire yagize ati “Natwe byatubayeho, umuturanyi wanjye wa hafi apfushije umwana byaramugoye. Ibi rero bigira ingaruka ku muryango, bagakwiye koroshya uburyo bw’imitangire y’aya mafaranga bagakemura ibibazo bafite mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Ubundi ko uwapfuye atajyana ibyangombwa, kuki uwo mu muryngo ushaka amafaranga asiragizwa? Leta yagakwiye korohereza abo mu muryango wa Nyakwigendera pe!.” Mukamana Beata

Banki zigaragaza ko zikunze guhura n’ikibazo cy’abaza kwaka amafaranga ya Nyakwigendera, ugasanga mugihe yapfuye buri wese aza yiyitirira ko yari uwo mu muryango we, bitewe n’inyungu amushakaho.

Umucungamutungo wa Kanombe Sacco, Rwika Landri, avuga ko mugihe uwitabye Imana yari yubatse urugo byorohera abo asize mu muryango kubona amafaranga, iyo afite ibyangombwa bisabwa,g usa udafite ibimenyetso hitabazwa amategeko.

Ati Uwitabye Imana akenshi aba afite umusimbura, iyo amufite biroroha ko uwo washyize kuri konti yaza agahabwa ayo mafaranga nta mananiza. Iyo atamufite uburyo bukoreshwa ni uko yaba yarasezeranye, icyo dusaba ni uko uwasigaye agaragaza ko umugore we cyangwa umugabo yitabye Imana, akagaragaza n’icyemezo cy’uko bashyingiwe, akagaragaza ko yanitabye Imana. Icyo gihe abasha guhabwa uburenganzira bwo guhabwa amafaranga yasigaye kuri konti.”

Banki zigaragaza ko mugihe upfuye utarashyingiwe, umubyeyi ntasige irage bisaba ko umuryango wasigaye uterana cyangwa hagashakwa uhagararira umuryango, bikanyura mu nzego z’ibanze hagatangwa ibyangombwa bibyemeza.

 Icyo gihe byoroha kubona amafaranga y’uwitabye Imana.

Mu gikorwa cy’irage amategeko ateganya ko uraga yikuraho ibintu nta kiguzi, uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye.

Ingingo ya 67 y’itegeko ry’irage rivuga ko irage ritangazwa mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) nyuma y’urupfu rw’uwaraze, aho umukuru w’umuryango agena umunsi irage rizatangarizwa abazungura b’uwapfuye.

Kuri uwo munsi irage ritangarijweho, hanashyirwaho abagize inama ishinzwe iby’izungura.

Ubifitemo inyungu wese ashobora kwitabira iryo tangazwa.

AGAHOZO Amiella