Ibarura rusange rya Gatanu risaziga hagaragaye ahakiri icyuho, mu guteza imbere abaturage

Mugihe umwaka utaha wa 2022 mu Rwanda hateganyijwe ibarura rusange ry’abaturage, impuguke mu bukungu zavuze ko iri barura rizagaragza ahakiri icyuho mu guteza imbere abaturage, bityo zigaragaza n’ingamba zafatwa mugihe byagaragara ko abanyarwanda biyongera ku muvuduko udasanzwe.

Ubusanzwe ikigereranyo cy’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko kugeza ubu abanyarwanda bagera kuri miliyoni 13.

Ariko muri Kanama umwaka utaha wa 2022 u Rwanda ruzakora   ibarura rusange ry’abaturage, kugira ngo rumenye neza umubare nyawo w’abaturage barwo, hagamijwe kugena  ibigomba kubakorerwa  byatuma batera imbere mu bukungu no mu mibereho yabo ya buri munsi.

 Bamwe mu baturage basanga ibarura rusange rifite akamaro ndetse bakagaragaza ingamba zikwiye gufatwa mu maguru mashya, mu gihe byagaraga ko ko abanyarwanda biyongera ku muvuduko uri hejuru.

Umwe ati “ Abaturage benshi ntabwo babura kuba ikibazo, kuko iyo babaye benshi ntacyo gukora, batuma igihugu kidindira.”

Undi ati “ Numva buri munyarwanda yakabyaye abana batatu, azashobora kurera, kuko n’akazi kabuze.”

Undi muturage yagize ati “ Leta yadushakira imirimo kandi ikoroshyamo ukuntu, buri wese agakora kumafaranga.”

Ibarura rusange riheruka muri Kanama 2012  rigaragaza ko u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage 10, 537,222 abantu biyongereyeho 2, 6% ugereranyije no mu 2002 aho abatuye u Rwanda bari 8,128,553.

Abasesengura imy’ubukungu basanga mu myaka 10 ishize hakozwe ibarura rusange, hari byinshi byakozwe mu guteza imbera abaturage, ariko ko irizaba umwaka utaha rizagaragaza aho igihugu gikwiriye gushyira imbaraga, mu guteza imbere abaturage.

HABYARIMANA Straton impuguke mu bukungu arabisobanura.

Ati “Bifasha igihugu kumenya ngo ahantu hatashyizwe ingufu ni hehe? Noneho dushaka kunoza? Hari igihe ubasha kumenya uti abantu bize ni aba naba, abantu babasha kugera ku bigo by’imari ni aba, ababasha kugera kuri interineti ni aba. Ibyo byose bituma umenya uti nubwo nkora ibintu byiza, hashobora kuba hari ahantu nateshutswe mfite intege nke, bityo ukabafasha kubikosora hakiri kare iyo ni indi impamvu ya kabiri ibarura rifasha mubukungu bw’igihugu.”

Habyarimana yakomeje agira ati “Kuba tubizi ko umubare w’abaturage wiyongera ni byiza harimo amahirwe, ariko hari ibintu tugomba kwitondera. Icya mbere kugira ngo kuzamuka kw’abaturage benshi amahirwe ni uko abo baturage tubabyaza umusaruro. Iyo rero ufite abantu bangana na 16% badafite akazi, ayo ni amaboko atabyazwa umusaruro.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamira giherutse kujya inama ko inzego bireba zikwiye gufata ingamba, kugira ngo ubwiyongere bw’abaturage bube amahirwe ku gihugu.

 “Urebye mu myaka 30 tuzaba turi byibura miliyoni 22. Umuntu ashobora kuvuga ati ibyo biteye ikibazo! Bishobora kuba ari ikibazo ariko byaba n’amahirwe, ndetekereza ko uwo mubare abantu bakwiye kuwubyaza umusaruro”. Ivan Murenzi ni umuyobozi wungiriye w’ikigo cy’ibarushimamibare

 Iki kigo kandi kivuga ko ibarura rusange ritaganyijwe umwaka utaha, rizagaragaza ifoto y’imibereho y’abanyarwanda muri iki gihe nk’uko Venant HABARUGIRA ushinzwe amabarura mu kigo cy’Igihugu cy’Ibarurashimibare.

Ati “Tubaza ibintu byinshi abaturarwanda bose kugira ngo tumenya kwa kuntu babayeho, wa mubare ni bangahe kuva ku rwego rw’igihugu, kugera ku rwego rw’Akagari n’umudugudu. Ibarura ryonyine niryo ritanga imibare y’abaturage kugera ku rwego rwo hasi rushoboka. Ubwo rero ibiva mu ibarura ni byinshi cyane, kuko niryo ritwereka ishusho rusange y’uburyo abaturage bahagze mu gihugu.”

 Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rugiye gukora Ibarura Rusange ry’Abaturage risanzwe rikorwa buri myaka 10, uyu ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage.

Daniel HAKIZIMANA