Nyagatare: Baratabariza ishyamba rikikije umugezi w’umuvumba

Hari bamwe mu bazi agaciro ko kubungabunga ibidukikije  batuye mu karere ka Nyagatare, bavuga ko kuba hari abakomeje kwangiza ibiti biteye mu ishyamba rikikije umugezi w’umuvumba bizwi nk’imikinga, bishobora kuzateza ibibazo birimo no kubura imvura.

Iyo ugeze muri iri shyamba riteye ku nkombe z’umugezi w’umuvumba, usanganirwa n’ibikorwa byiganjemo ibiryangiza.

Bamwe batangiye kurihingamo, gutashyamo inkwi no gucukuramo ibumba, ibikorwa abazi agaciro ko kwita ku bidukikije, basanga inzego bireba mu gihe zaba zitagize icyo zikora, bishobora kuzateza ibibazo birimo no kubura imvura muri aka gace.

Umwe aragira ati “Mperutse kunyura hano nsanga umugabo n’umugore bahinga kuri iri shyamba, bifite ingaruka z’uko uko baguma kwangiza iri shyamba byazateza ikibazo k’ibura ry’imvura.”

Undi na we ati  “Amazi y’imvura iyo agezemo agasanga barahiyemo cyangwa baratemyemo ibiti, byakoroha ko havuka umwuzure., Twasaba ubuyobozi bukongera imbaraga mu gukumira abangiza iri shyamba.”

Hari igice kimwe nahezemo nsanga hari abatashyagamo inkwi banyikanze bariruka, basiga inkwi bari bamaze kwegeranya, hirya gato bari baharagiye inka, abandi bacukuramo ibumba.

BIZIMANA Feredariko, avuga ko atari azi ko gucukuramo ibumba ari ukubangamira iri shyamba rituma umugezi w’umuvumba udahungabana.

Aragira ati “Nari ndikwirwanaho, ngo mbone ibumba ryo kubakamo ishyiga rya Cana rumwe, rituma tutangiza ibidukikije.”

Akarere ka Nyagatare kavuga ko katangiye kongeramo ibiti muri izi nkengero z’umuvumba, mu rwego rwo kuwubungabunga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere unakayoboye by’agateganyo, HATEGEKIMANA Fred,  avuga ko abazafatwa bangije iri shyamba, bazagirwa inama yo kutabyongera.

Ati “Twagiye dushyiraho ingamba zitandukanye zo kuririnda, ariko hari na gahunda yo kuryongera. Hari ubwo abantu bajya gushakamo inkwi bagatemamo ibiti byo gucana, ibyo sibyo kuko abo tuzafatiramo baryangije, tuzabagira inama yo kutabyongera.”

Biteganyijwe ko mu nkengero z’umugezi w’umuvumba aho abaturage bagiye bangiza imikinga iwukikije, hazaterwa ibindi biti ku buso bungana na hegitari 140, n’imigano isaga  hegitari 43.

 Ibi byose ngo bikazarindwa  kugira ngo amakosa yabayeho mbere atazisubiramo.

Issa KWIGIRA