Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora akarere ka Bugesera, Menya uko ahandi biri kugenda

Hirya no hino mu gihugu habaye igikorwa cy’amatora y’abayobozi b’Uturere bagiye kuyobora Manda y’imyaka 5, hanatowe kandi komite nyobozi y’akarere na biro njyanama.

MU KARERE KA BUGESERA

Mutabazi Richard wari usanzwe ayobora Akarere ka Bugesera yongeye gutorerwa uyu mwanya n’amajwi 311.

Ni  umwanya atsinzeho Mbonimpaye Pascal wagize amajwi 15.

Mutabazi Richard yatorewe bwa mbere kuba Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera muri Gicurasi 2018, nyuma yo kumara igihe ari mu Nama Njyanama.

Icyo gihe yatorewe kuyobora Bugesera asimbuye uwari Meya Nsanzumuhire Emmanuel wari umaze kwegura akajyana n’abari bagize Komite Nyobozi yose.

Mu bandi batowe harimo Imerde MUTUMWINKA watorewe umwanya wa Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere, azungirizwa na Faustin MUNYAZIKWIYE, gihe Ildephonse BICAMUMPAKA, ariwe watorewe kuba umunyamabanga wa Komite y’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera.

MU KARERE KA NYAGATARE

Gasana Stephen ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare.

Rubasha Hubert niwe watorewe umwanya wa visi Perezida wa Njyanama y’akarere ka Nyagatare.

Umurerwa Aisha yatorewe kuba umunyamabanga w’Inama Njyanama y’akarere ka Nyagatare.

MU KARERE KA NYARUGURU

Murwanashyaka Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere.

MU KARERE KA NYANZA

Ntazinda Erasme yongeye gutorerwa kuyobora akarere ka Nyanza, aho yagize amajwi 138 atsinze Dr Mukandori Denyse wagize amajwi 54 naho Mbonigaba agira amajwi 34.

MU KARERE KA GICUMBI

Nzabonimpa Emmanuel ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi muri manda y’imyaka itanu.

Nzabonimpa akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

MU KARERE KA GATSIBO

Gasana Richard ni we wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo.

MU KARERE KA GISAGARA

Rutaburingoga Jerome yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gisagara.

MU KARERE KA HUYE

Sebutege Ange ni we wongeye gutorerwa kongera kuyobora Akarere ka Huye.

MU KARERE KA MUHANGA

Kayitare Jacqueline ni we wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga.

MU KARERE KA KAMONYI

Dr Sylvère Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi.

MU KARERE KA RUHANGO

Habarurema Valens yongeye gutorerwa kuba Meya w’Akarere ka Ruhango.

MU KARERE KA BURERA

Uwanyirigira Marie Chantal ni watorewe kuba Meya w’Akarere ka Burera.

MU KARERE KA RUTSIRO

Murekatete Triphose ni watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro.

MU KARERE KA NGOMA

NIYONAGIRA Nathalie ni we utorewe kuyobora Akarere ka Ngoma.

MU KARERE KA MUSANZE

Ramuri Janvier ni we utorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Musanze.

MU KARERE KA NYABIHU

Mukandayisenga Antoinette yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyabihu.

MU KARERE KA RUBAVU

Kambogo Ildephonse ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu.

MU KARERE KA RULINDO

MUKANYIRIGIRA Judith yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo.

MU KARERE KA KAYONZA

Nyemazi Jean Bosco ni we Meya wa Kayonza watowe.

MU KARERE KA RUSIZI

Dr Kabiriga Anicet yatorewe kuyobora Akarere ka Rusizi.

MU KARERE KA NYAMASHEKE

Mukamasabo Appolonie yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyamasheke.

MU KARERE KA NGORORERO

Nkusi Christophe ni we watorewe kuyobora Akarere ka Ngororero.

Naho Uwihoreye Patrick atorerwa kuba Visi meya ushinzwe ubukungu, Mukunduhirwe Benjamine, atorerwa kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza.

MU KARERE KA KIREHE

Rangira Bruno yatorewe kuba Meya w’Akarere ka Kirehe.

Yari asanzwe ari Umujyanama w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

MU KARERE KA RWAMAGANA

Mbonyumuvunyi Radjab  yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Rwamagana.

MU KARERE KA GAKENKE

Nizeyimana Jean Marie Vianney, ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gakenke.

Niyonsega Aimé François, yatorewe kuba Visi meya ushinzwe ubukungu  mu gihe  Uwamahoro Marie Thérèse yatorewe kuba Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.