“Abagabo bakwiye gufata iyambere mu gukumira inda zitifuzwa ku bangavu “ Senateri Pelagie.

Sena Y’u Rwanda irasaba abagabo kugaragaza uruhare rwabo ku gukumira ikibazo cyabangavu baterwa inda kuko uruhare rwabo rutagaragara nkuko byagakozwe.


Imiryango itegamiye kuri leta ivuga ko uruhare rwabo rukiri ruto ariko bagashyizemo imbaraga kuko nabo bibareba.

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda ni ikibazo gikomeje guhagurutsa inzego zose kuko uko iminsi ijyenda iza imibare ikomeza kuzamuka.

Ni ikibazo ariko hari babona uruhare rw’abagabo rujyenda biguruntege mu gukugimira  nyamara bari mu batera aba bangavu inda.

Hari abagabo baganiriye nitangazamakuru rya flash bavuga ko abakora ibi baba bakwiye kunengwa nabagenzi babo kandi bagahanwa n’amategeko  kugira ngo bibere abandi urugero.

umwe ati”ni ukuri ni ukubagaya kubona umuntu afata umwana abyaye akamutera inda akamuhohotera nibibi cyane nibyo kugawa rwose babwikwiye kubicikaho.”

undi yungamo ati”dukwiye gutanga amakuru icyambere kuko hari urwego ruba rubishinzwe rukanabikurikirana ibyo bizatuma bizatuma za nzego zibimwnya kare uwo mawana agatabarwa,kandi burya ni ibihano bituma abantu bikanga,usibye ko hari abantu bakora amakosa nkayo babafunga nyuma bakabafungura sinzi aho izo mbaraga bazikura ariko burya iyo bahannye umwe ni undi abona ko bikomeye akabireka.”

Ibi kandi biranabonwa gutya na Senateri Uwera Pelagia uherutse gusura abana batewe inda mu ntara y’amajyepfo

Akurikije ubuhamya yabonye asanga uruhare rwabagabo ari igenzi mu gukimra iki kibazo.

Ati”ubundi iki ni ikibazo kireba umuntu wese kireba umuryango,n’abagabo rero bagomba kubigiramo uruhare kugira ngo nabo basobanukirwe,bigishwe bamenye ko bahohoteye abana baruta batanganya ibitekerezo ,uruhare rwabo rero ni ngombwa kuko abahohotera twabagarukaho byumwihariko bamneye ko ari ihohotera baba bakorera umwana ryangiza umubiri ryangiza ibitekerezo,ryangiza n’umuryango kandi rihanirwa.”

Rutayisire Fidele ni umuyobozi w’umuryango Rwamurec uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina avuga ko ubundi abagabo bafashe iya mbere iki kibazo cyagabanukabigaragara

ati”uruhare rw’abagabo rurahari kuko ni ruto kuko abasobanuriwe ni bacye,ariko turasaba abagabo bose kubigira ibyabo,ari umuyobozi,ari uwize,ari utarize,umunyamadini bose babigire ibyabo babe intumwa zo kurandura iki kibazo.

urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko mu mwaka ushize wa 2020 abantu abagabo basaga  ibihumbi 4 bafashwe batangira gukurikiranwaho icyaha cyo gutera abangavi inda zitifuzwa.

Hari abavuga ko uyu mubare ari muto cyane ugereranyije n’abana bamaze guterwa inda.

Sena y’u Rwanda irasaba ubukangurambaga no kwigisha abagabo n’abasore kureka guhohotera abana bakiri bato bakibuka ko no mu muco nyarwanda ari umuco ugawa.