Barinubira amande acibwa ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, CLADHO iti “Ni uguhanwa kabiri ku ikosa rimwe”

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO ivuga ko amande acibwa ku mabwiriza yo kwirind icyorezo cya Covid-19, usanga ataratanzweho ibitekerezo kandi agaragara nk’ahana umuntu inshuro ebyiri (2) ku ikosa rimwe, igasanga bidakwiriye.

Ubusanzwe amabwiriza ku ngingo runaka kimwe n’amande bishyirwaho n’inama njyanama yaba akarere cg se umujyi wa Kigali

Amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu mujyi wa Kigali ntiyakunze kuvugwaho rumwe n’abaturage bamwe bavuga ko ibihano byayo biremereye cyane

Kuva iki cyorezo cyagaragara mu gihugu uwishe ibwiriza amafranga make acibwa ni 10000F ukongeraho kurazwa muri stade ibyo inzego zivuga ko ari ukwigishwa ububi bw’iki cyorezo.

Bamwe mu baturage mu mujyi wa Kigali baganiriye na Radio Flash FM/TV baravuga ko kuba bacibwa amande bakanarazwa muri stade ari akarengane kuko ngo babifata nko guhanwa kabili ku ikosa rimwe.

Uretse iki ngo aranabakenesha kuko ufashwe hari igihe uwo munsi nta kindi akora yirirwa yicajwe muri stade cg se agafungirwa ibikorwa nyamara yatanze amande.

Bagasaba ko aya mande yakurwaho kuko abasubiza inyuma mu iterambere.

Ngabitsinze Jean yagize ati’’Njyewe bamfashe narenze ku masaha baramfata bantwarira moto ndetse ndara stade banyishyuza n’amande ,nkibaza impamvu bafatira umuntu ikosa rimwe agahanirwa amakosa atatu bikanyobera,niba bagufatiye agapfukamunwa kuki bakwaka permis ibyo biba bihuriye he?nkaba numva mu gihe umuntu arajwe stade atagakwiye kwishyuzwa kuko n’ubundi aba yahanwe.’’

Umuturage warenze ku mabwiriza

Mukamana Esperance yagize ati’’Njyewe bamfashe ntambaye agapfukamunwa banca amande y’ibihumbi icumi bananjyana stade ibyo byamviriyemo kuburara iminsi itanu kuko ayo mafaranga nabishyuye ni yo nari kurya,numva bagabanya amande n’iyo yaba igihumbi cyangwa bibiri.’’

Umuturage warenze ku mabwiriza

Masengesho Louise ati’’Nanjye bamfashe ntambaye agapfukamunwa bangejeje stade banshyira mu mubare w’abaharaye barenze ku mabwiriza,kudufata nk’uku bidutera ubukene kuko wishyura amafaranga utateguye ,kuko iyo bagufunze yaba iminsi ibiri cyangwa itatu uba wafunzwe ntibakwiye kuguca amande y’amafaranga.’’

Imiryango itari iya leta nayo ibona ko ari ngombwa ko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bigaragara ko cyashegeshe ubuzima bw’igihugu.

Icyakora iyo bigeze ku mande acibwa akiyongeraho ibindi bihano, impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO isanga bitagakwiye, hagafashwe kimwe muri ibi kuko umuturage aba ahanwe kabili ku ikosa rimwe.

Bwana Murwanashyaka Evariste ni umuhuzabikorwa w’imishinga y’impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu CLADHO ngo  byagakwiye gukosorwa.

MURWANASHYAKA Evariste/ CLADHO

‘’n’ubundi niba habayeho kuraza umuntu muri stade ntiygaciwe amafaranga,ariko guca umuntu ibintu bibiri ku ikosa rimwe ntibyumvikana bakabaye abarazwa muri stade ari ababuze amande bwacya bakavamo.’’

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge bwana Ngabonziza Emmy avuga ko guhana no guca amande abarenze ku mabwiriza ya covid 19  bimaze gutanga umusaruro mu kuzamura ubukungu bw’igihugu no kuba abandura iki cyorezo babaragabanutse kuko utinya amande akurikiza amabwiriza yashyizweho.

Bwana Ngabonziza ashimangira ko kurazwa muri stade atari uguhanwa kabili ahubwo ari uburyo bwo kwigisha umuturage wafashwe ngo atazongera.

‘’Guhana abarenze ku mabwiriza ya covid 19 byatanze umusaruro cyane kuko kugeza ubu abarwayi baragabanutse n’iyo umuntu arajwe muri stade iyo bucyeye ntabwo yongera gukora amakosa yakoze kuko aba azi ingaruka zabyo ,byatanze umusaruro binyuze mu bukangurambaga  abaturage bagize imyumire myiza kuko bubahirije ingamba byaradushimishije cyane kandi bamaze no kubyumva ibikorwa by’ubukungu n’ibihuza abantu benshi kuba byarasubukuwe bigaragaza ko twabashije guhashya iki cyorezo.’’

Emmy NGABONZIZA/DEA Nyarugenge

Umujyi wa Kigali usaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, kugira ngo batazagerwaho n’ibihano biteganyijwe mu mabwiriza yashyizweho yo kukirinda. Kugera ubu ntihagarazwa umubare w’abantu bahaniwe kurenga kumabwiriza yo kwirinda covid-19, uretse ko ari benshi.Ibi biranajyana no kuba utamenya ingano y’amafranga y’amande abaturage bamaze gutanga barenze kuri aya mabwiriza. Uretse kurazwa kuri stade ugacibwa amande y’ibihumbi 10, ibindi bihano birimo gufungirwa business iyo wafunguye amasaha yagenwe yarenze no gucibwa ibihumbi 10 wambaye nabi agapfukamunwa.

Aka gapfukamunwa akagura make kagura amafaranga 100F.

Alphonse TWAHIRWA