FPR-Inkotanyi umuntu yayigereranya n’umubyeyi utanga ubuzima – Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ntawakwibagirwa ko imiryango myinshi igize umuryango wa FPR-Inkotanyi yarezwe n’Inkotanyi, igakundisha abato u Rwanda bityo bibwiriza gutabarira u Rwanda nta gahato kandi baranarubohora, n’ubu imihigo yabo ikaba igikomeje. Na nyuma yo kubohora u Rwanda, Inkotanyi zasubije umuryango umutekano n’agaciro kawo kubera ko umuryango ari wo muzi w’umuntu kuko umuryango utuma umuntu agira aho yita iwe, iwabo n’umwimerere gakondo.

Madamu Jeannette Kagame wari witabiriye inama nkuru y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi, yababwiye ko mu rwego rwo guha abantu umutekano n’amahoro uyu ari wo mwanya wo gutekereza kubaka Umunyarwanda ubereye aho bifuza kugera.

Ati “Umuryango wa FPR-Inkotanyi, umuntu yawugereranya n’umubyeyi utanga ubuzima, n’ubwo dufite aho tuvuka, umuntu arakura, agakenera uwamufasha kubaka intekerezo nzima, zimwereka inzira yo kugira uruhare mu kubaka, kurinda ibigerwaho, no guhindura ibitameze neza. Twe rero twagize amahirwe, amahitamo yaraje tubona FPR maze iraturera, iturera twese nk’umubyeyi urera abana yahereye mu buto bwe, n’umubyeyi agakora ibishobotse byose adutoza ubwenge, ubumenyi n’indangagaciro nziza ziherekeza umuntu mu buzima bwe, ni ko umuryango wa FPR watubereye urera abanyamuryango utyo”.

Madame Jeannette Kagame

Ngo nyuma yo kubohora u Rwanda basaga nk’abatangiriye ku busa, mu kongera kubaka igihugu cyabo, ariko umuryango wa FPR urabarera ubageza ku Rwanda bafite uyu munsi, ari na ho Madamu Jeannette Kagame yahereye abaza abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ati “Ese iyo twitegereje imiterere y’imiryango y’abanyamuryango, tubona tubanye uko amahame ya FPR yatwigishije? Ese dufite icyizere ko natwe turimo turera nka yo? Abana bacu nabagereranya nk’icyo mu mibare bita uruti fatizo rw’ababyeyi bombi b’imiryango yacu muri rusange, mu bumenyi ugenekereje, uruti fatizo ni cyo umuntu yakwita ko ari igice kibumbatiye ingufu z’umutamenwa kibuza icyo ari cyo cyose kukinyeganyeza, cyangwa guhungabanya ubudahangarwa bwacyo. Uruti fatizo rero ni rwo rutuma duhagarara twemye”.

Kimwe mu bikomeza umuryango nk’uwa FPR wubatse intekerezo nzima, ni uko izo ntekerezo zahererekanywa ku bavuka n’ababyiruka, bikaba ari ngombwa rero ko abanyamuryango nk’umutima wa FPR, bashyira ingufu mu kurera abana babo nk’Inkotanyi, zikazakomeza amahame y’umuryango wabo.

Kuko mu gihe byari bigoye, umuryango wa FPR – Inkotanyi werekanye ko Igihugu gitera imbere iyo hari ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo kuko ikibuza amahoro umwe muri bo, bibagiraho ingaruka bombi.

Madamu Jeannette Kagame kandi yahamagariye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gutekereza ku ijambo rizarema abana babo kugira ngo bazabe Inkotanyi, hubakwa umuryango nyarwanda uzira amakimbirane.

Ngo n’ubwo ubuzuzanye bw’umuryango bumaze gutera imbere mu Rwanda mu nzego zose, ariko haracyariho imbogamizi kugira ngo bigezwe mu ngo kugira ngo abashakanye bubake umuryango ushoboye kandi utekanye.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu mibereho y’abantu habaho byinshi abantu batumvikanaho, ariko intwaro ibibafashamo ikaba kuganira no kubwizanya ukuri.

Ati “Ni ngombwa gutekereza ku ijambo rizarema abana bacu bakaba Inkotanyi, kuganira bigomba kubamo kuvugisha ukuri, no kwirinda guhishahisha, kuganira bigomba kubamo kubahana, kuganira kwiza ni ugutega amatwi ugashishoza, ukumvisha umutima n’ubwenge, utagamije gusubiza gusa, no kwihagararaho aho gushaka umuti w’ikibazo”.

Akomeza agira ati “Isomo ryo kuganira no kunoza ibiganiro ntawubisoza, bisaba guhora wiga ndetse ukamenya no kwihuza n’ibihe, nk’uko kuganira byose igihe cyose ari byiza, biba kandi ngombwa kuzirikana ko hari ibiganiro bisaba gutegurwa bitewe n’imirimo, amasaha, cyangwa n’ahantu. Byaba bibabaje imiryango y’abanyamuryango ba RPF itavugana kandi umuryango waratwigishije kubaha ibitekerezo by’undi”.

Umunyamabanga w’umuryango FPR- Inkotanyi François Ngarambe, yavuze ko umuryango FPR-Inkotanyi uharanira iteka ryose iterambere n’imibereho myiza by’umuryango by’umwihariko iterambere ry’umugore n’umwana.

Ati “Ni yo mpamvu hajyaho gahunda zitandukanye zikomeje kubazamura, turishimira ko umubare w’abagore mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu ukomeza kwiyongera, tukishimira nanone ivugururwa ry’amategeko yahezaga, akanabangamira umugore, twibuke ariko ko ibi byagezweho kubera ubushake bwa politiki bw’ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Kagame akaba n’umuyobozi (chairman) wa FPR-Inkotanyi, n’ubushake bwo kubiharanira bwagaragajwe n’abanyarwandakazi”.

Iyi nama nkuru y’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, yabereye ku cyicaro cy’uwo muryango i Rusororo tariki 20 Ugushyingo 2021.


Bamwe mu bagore bo mu Umuryango FPR Inkotanyi bitabiriye iyi nama

Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Mugore urashoboye komeza ugire uruhare mu kubaka umuryango mwiza kandi utekanye.

Muri iyo nama hagaragarijwemo ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2019-2021, ndetse hanemezwa ibigombwa gukorwa mu mwaka wa 2022-2023.

Yari yitabiriwe n’abanyamuryango baturutse mu bice bitandukanye bigize igihugu bagera ku 1000 barimo na Madamu Jeannette Kagame.