Abahinzi b’ibigo ndetse n’inganda zitunga umusaruro wabyo bavuze ko niba nta cyo Leta ikoze ngo ifasha ababihinga kandi inagenzura isoko ryabwo ngo ubuzima bw’abaturage buzajya mu kaga kubwo kurya ibigori bitujuje ubuziranenge.
Babigaragaragaje kuri uyu wa 19 ugushyingo 2021, mubiganiro byahuje inzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi baberaba uko mu Rwanda haboneka ibigori byinshi kandi bifite ubuziranenge .
Ikigori n’ibigikomokaho ni ifunguro rya buri munsi kubanywranda benshi ariko ubuzima bwa bamwe buri mu kaga kuko ngo byinshi mubigori bicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda bitujuje ubuziranenge cyane ko ngo isoko ry’ibigori nta bugenzuzi rigira. Ndayisenga Moses ushinzwe ibikorwa muruganda Minimex rutunganya ibigori arabisobanura.
Ati “ Kuba isoko ritari regulated ushaka kugura ibyiza urabigurra ushaka kugura ibibi urabigura ushaka gucuruza ibyiza urabicuruza ushaka gucuruza ibitari byiza urabicuruza ikibazo kirimo rero ni ikihe ni uko secteur idakura icyakabiri wawundi ubiriye ariye ibitujuje ubuziranenge icya gatatu uko secteru idakura n’ubukungu bw’igihugu hari icyo buba buhomba”.
Abakurikiranira hafi ubuhinzi bw’ibigori bagaragza ko byinshi mubigori byo mu Rwanda biba bifite uruhumbu ruturuka kugusarurwa nabi cg kubikwa nabi. Yaba abahinzi b’ibigori ndetse n’iabanyenganda babitunganya bagaragza ko Leta ikwiye guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya igafasha abahinzi b’ibigori kandi ikanagenzura isoko ryawo. Muhimpundu Ruth umuhinzi w’ibigori muri Nyagatare na Ndayisenga Moses ushinzwe ibikorwa muri minimex
Muhimpundu ati “ Kubibika mu mifuka cyangwa se tukabitunganyriza ku mahema cyangwa mu mahangari niyo bimaze igihe kinini muri hangari wa muyaga wa nijoro na bwa bukonje bwa nijoro buzanamo uruhumbu nkuko bagiye bashyiraho poste de santé y’ubuvuzi bakabaye bashyiraho ahantu twakumishiriza umusaruro wacu”.
Ndayisenga Moses ati “ Ukora ifu y’ibigori ugomba kuba wujuje ibi niba ucuruza ibigori ugomba kuba wujuje ibi hanyuma bitewe n’ibizaba byasetinzwe kugirango ukore akazi hanyuma ikindi cya gatatu hacyenwemo amafaranga”.
Inzego zishinzwe ubuhinzi mu Rwanda nazo zemera ko ubuhinzi bw’ibigoro mu Rwanda burimo ibibazo byinshi ariko hari ibyatangiye gukorwa mu kubikemura . Uku niko Illuminee Kamaraba umukozi mu kigo cy’ubuhinzi RAB mu ishami rishinzwe umusaruro.
Ati “ Haguzwe imashini zumisha ibigro biri kugitiritiri hanyua hagurwa n’izumisha ibyamaze gukurwa kubitiritiri ibindi rero byakozwe ku rwego rwa Minagri cyangwa RAB ni ukuvugurura strategy ya post harvest kugirango hashyirweho imirongo migari idufasha n’ubundi gukomeza gukora ibyo bijyanye no gufata neza imisaruro”.
Ikibazo cy’ubuziranenge bw’ibigori byera mu Rwanda cyahagurukije ishami rya Loni ryita kubiribwa PAM, Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi Giteza Imbere Abikorera (IFC aho bari mubiganiro ninzego za Leta nizabikorera zifite aho zihuriue nubuhinzi ngo ziahkire hamwe umuti wiki kibazo.