KUKI TUDAHAGARARIWE MURI LETA? – ABANYAMAKURU

Tariki 23 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa umunsi nyafurika w’itangazamakuru. Mu bushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB ku gipimo cy’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda  buzwi nka Rwanda Media Barometer (RMB) bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri  bugaragaza ko ubwisanzure bugeze kuri 93% naho iterambere ry’ibitangazamakuru n’ubunyamwuga rikiri hasi ku kigero cya 62.4%.

Hari bamwe mu banyamakuru twaganiriye bavuga ko iterambere ry’umwuga wabo n’ubunyamwuga mubyo bakora muri rusange bitazatera imbere mu gihe hataraboneka urwego rwihariye rushinzwe itangazamakuru kugirango bajye banona aho bajyana ibibazo byabo.

Ildephonse Sinabubariraga uyobora radio ishingiro ikorera I Gucumbi yagize ati” Hakwiye kujyaho amategeko avugurura ayo dufite agenga umwuga w’itangazamakuru ntiribe umwana uragizwa ba mukase benshi. Ngaho RURA, ngaho RMC, ahubwo hakaba urwego rumwe n’inshingano zisobonetse.

 Mutesi scovia ufite ikinyamakuru mamaurwagasabo.com we yagize ati “Nka minisitiri iyo hagiye kuba amatora  arahamagara itangazamakuru kumufasha kumenyekanisha uko amatora azagenda. We ubivuga afite ingengo y’imari ariko itangazamakuru ahamagaye ntaryo rifite. Ni ukuvuga ko iyo bigeze mu masaha y’akazi leta idukeneye tuba abafatanya bikorwa, iyo tugeze mu masaha y’amafaranga tuba abacuruzi……..ngewe natunguwe no kuba tutari mu mutuku ahubwo, abantu dukora tudafite ingengo y’imari kandi dukoreshwa n’abafite ingengo y’imari.”

 Oswald Mutuyeyezu usanzwe akorera RadioTV10 yagize ati “Leta ikintu ishinzwe cya mbere n’ukorohereza abacuruzi bacuruza itangazamakuru bakagira amahirwe angana ku masoko ntihagire abaryamira abandi amategeko akubahirizwa ikindi ikareba abashaka kubuza ubwisanzure bw’itangazamakuru ikababuza.”

Madam Ingabire Marie Immaculee uhagarariye umuryango urwanya ruswa  n’akarengane Transparency International Rwanda, avuga ko kunenga umunyamakuru utahaye ubushobozi n’amahugurwa ntacyo byungura umurimo we agashimangira ko hakwiye kubaho minisiteri ishinzwe itangazamakuru by’umwihariko.

Yagize ati “Bakakubaza mituwele, inshike, imfubyi, abafite ubumuga, ubwo ibyo bintu byose izabirangiza noneho ujye no kwibuka itangazamakuru? Ntabwo bishoboka…….hakwiye kujyaho minisiteri y’itangazamakuru cyangwa se urundi rwego cyangwa ikigo ariko gishinzwe ibyo gusa.”

Nubwo abanyamakuru bagaragaza ko kudahagararirwa muri leta bizibira amahirwe menshi umwuga wabo, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB Dr. Usta Kayitesi siko abibona. Kuri we asanga itangazamakuru ryigenzura ariryo ryatanga umusaruro kuruta guhagarirwa cyane ko hari ababahagarariye mu nzego zitandukanye.

Yagize ati ”Kuko nano mbere havugwaga ko leta iniga itangazamakuru, leta ishyiraho uburyo bwo kubaka amahame kandi arahari ibyo ntakibazo gihari. Ibyo rero byo kuvuga ko ntawuhagarariye itangazamakuru muri leta ibyo ntabwo aribyo ahubwo rigira amahirwe hari abarihagarariye benshi kuko mu buryo bwa politike, mu buryo bw’amakuru hari abantu batandukanye barivugaho kandi ntabwo bavuga indimi nyinshi.”

Ubu bushakashatsi bwagaraje Kandi ko iyubahirizwa ry’amategeko agenga itangazamakuru yubahirizwa ku kigero cya 91.0% , Ubwisanzure bw’itangazamakuru buri kuri 93.7%, Mu gihe Ukwisanzura kw’abaturage mu kuvuga ibyo batekereza biri ku kigero cya 86.4%.

Ubu bushakashatsi Kandi bugaragaza ko Radio iza imbere ya television n’ibinyamakuru bikorera kuri internet mugukurikirwa cyane mu gihe cy’imyaka itatu ishize. Raporo yo mu kwezi kwa kane ya World Press Freedom Index ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu bihugu 180 ishyira u Rwanda ku mwanya wa 156, kimwe mu bihugu 130 ivuga ko itangazamakuru rikinizwe. Abanyamakuru bavuga ko hari intambwe babona igenda iterwa kuri biriya bipimo by’ingenzi mu mwuga wabo,ariko urwego RGB ruvuga ko hari intambwe nziza igaragara iri guterwa.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad