Kuva tariki ya 17 kugeza ku wa 28 Ugushyingo 2021, i Kigali hatangijwe Inama ya 17 y’Abaperezida b’Inteko zishinga amategeko zo mu bihugu bikoresha Icyongereza mu Karere ka Afurika (CSPOC).
Ni inama yitabiriwe n’abaperezida 12 b’Inteko Zishinga Amategeko, n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abagize Guverinoma.
Ubwo Perezida Paul Kagame yatangizaga kumugaragaro iyi nama, yashimiye abagize inteko zo mu bihugu bikoresha Icyongereza mu Karere ka Afurika (CSPOC) uruhare bagize mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 no gufasha abazahajwe nacyo mu bihugu bigize umugabane wa Africa, abasaba gukomeza kuba ku ruhembe rwo guharanira urwego rw’ubuzima rukomeye ndetse n’ibindi byashaka gushegesha umugabane wa Afurika muri rusange.
Ati “Mwagize uruhare rukomeye mu kurwanya icyorezo mu bihugu byanyu munafasha abazahajwe nacyo, reka rero mfate uyu mwanya mbashimire cyane. Ariko mu nzira yo gusubira mu buzima uko bwari busanzwe, ndagirango nongere kubashishikariza kuba ku ruhembe rwo rwo kurushaho kubaka ubudahangarwa bwa Afurika cyane cyane mu rwego rw’ubuzima no mubindi byashegesha umugabane.”
Perezida Paul kagame yakomeje agaragaza uburyo abona abagize inteko za Afurika bagira uruhare mu kubaka urwego rw’ubuzima ruhamye.
Yagize ati “Ndashaka kugira inama abagize inteko za Afurika kwemeza amasezerano ya African medicines agency treaty yamaze gutangira gushyirwa mu bikorwa. Aya ni amasezerano afite amateka akomeye kuko azatuma habaho ikorwa ry’inkingo n’imiti yo ku rwego rwo hejuru kandi bikorewe muri Afurika.”
Mu bindi umukuru w’igihugu yasabye abigize inteko bateraniye I Kigali, yabasabye kugenzura gahunda zitandukanye zo kubungabunga ikirere harimo n’amasezerano ya Paris, gushyigikira ikoreshwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga, kubahiriza amasezerano y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, guhanahana ubumenyi n’ubushobozi mu guteza imbere umugabane wa Afurika.
Iyi nama izamara iminsi ibiri ifite insanganyamatsiko igaruka ku kamaro k’Inteko Zishinga Amategeko za Afurika mu kinyejana cya 21.
Ibiganiro biyitangirwamo biribanda ku ruhare rw’inteko mu iterambere rya sosiyete, ububasha bw’Inteko n’icyo ubudahangarwa bwazo buvuze, uburyo zafashwa kuzuza inshingano zazo, uko zahindura imikorere bitewe n’ingaruka za Covid-19 n’ibindi.
CYUBAHIRO GASABIRA Gad