Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abanyamulenge barashinja ubutegetsi bw'u Burundi kubabuza kwinjira mu gihugu - FLASH RADIO&TV

Abanyamulenge barashinja ubutegetsi bw’u Burundi kubabuza kwinjira mu gihugu

Abaturage bo mu bwoko bw’abanyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo barashinja abategetsi b’u Burundi kubabuza kwinjira mu gihugu nta gisobanuro bahabwa. Ikinyamakuru SOS Media cyanditse ko hari ubuhamya gifite bw’abanyamulenge bashakaga kwinjirira ku mupaka muto wa Gatumba muri komini Mutimbuzi mu ntara ya Bujumbura, bangiwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.

Aba baturage bavuga ko baba bafite ibyangombwa byose bisabwa ariko abarundi bakabakumira, kandi ngo basanze ababuzwa kwinjirira ku mupaka wa Gatumba ari abanyamulenge gusa.

Iki kinyamakuru nticyabashije kuvugisha abategetsoi mu Burundi bashinzwe abinjira n’abasohoka, ariko kivuga ko perezida w’umutwe w’abadepite aherutse kuvugira mu nteko ko abantu biganjemo impunzi badakwiye kwemererwa kwinjira mu gihugu imbere kuko aribo bateza umutekano muke. Aba banyamulenge bangirwa kwinjira muri Komini Mutimbuzi ni abahunze imirwano ibera mu ntara ya Kivu y’epfo.