Kenya: polisi muri Naivasha ivuga ko igeze kure iperereza ku rupfu rw’umunyamakuru Gatonye Gathura

Polisi yo muri Naivasha ivuga ko igeze kure iperereza ku rupfu rw’umunyamakuru w’ikigo Standard Group Health John Gatonye Gathura wasanzwe umubiri we wajugunywe mu gace ka Kihoto mu kwezi gushize.

Amakuru y’urupfe rwe yatanzwe n’umuturage wigenderaga muri Kihoto abona umuntu uri mu gihuru yapfuye abona gutabaza polisi. Polisi yahise ijyayo isanga umugabo wambaye neza ariko uziritswe mu ijosi ariko utarufite ibimuranga. Ako kanya umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Naivasha.

Polisi ivuga ko yahise ifata ibikumwe bya nyakwigendera nyuma yo gusuzumwa nibwo hamenyekanye nyirabyo hahita hatangira gushakishwa umuryango we wari utuye muri Ndeiya mu karere ka Kiambu ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Umuryango we umaze kwemeza ko ariwe kuwa gatatu, umurambo wanyakwigendera wahise utangiraa gupimwa kugirango harebwe icyaba cyarateye urupfu rwe gishobora kuzamenyekana kuri uyu wa gatanu.

Ubuyobozi bwa Polisi muri Naivasha buvuga ko iperereza ry’ibanze bumaze gukora bwasanze uyu nyakwigendera ashobora kuba yariciwe mu kindi gice ariko umurambo we ukaza kujugunywa muri Kihoto mu gihuru.